Mu mpera za Kanama(8), 2026, Perezida Paul Kagame azayobora Inama mpuzamahanga yiga k’ukwihaza mu biribwa yitwa Africa Food Systems Forum izabera i Kigali, ikazitabirwa n’abanyacyubahiro barimo Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania, Issoufou wayoboye Niger n’abandi.
Muri rusange, iyi nama izitabirwa n’abantu 5,000 bazaturuka mu bihugu 50 by’Afurika n’abandi bazaba baje bahagarariye Imiryango mpuzamahanga.
Iyi nama izibanda mu kureba uko ishoramari mu buhinzi bwa kijyambere ryatangajwe mu mwaka wa 2025 rya Miliyari $6 ryashyirwa mu bikorwa uko ryateguwe.
Muri uwo mwaka nibwo haherukaga indi nama nk’iyi yiswe AFSF 2025.
Inama Africa Food Systems Forum izigirwamo uko Afurika yakomeza kunoza urwego rw’ibiribwa n’ubuhinzi bigashorwamo imari, imirimo n’ibikorwa bifatika.
Iyi nama izaba kuva ku itariki ya 31 Kanama(8) kugeza ku ya 5 Nzeri(9), ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushora imari muri gahunda z’ibiribwa n’ubuhinzi muri Afurika: Kugaburira ibihugu, guteza imbere imirimo no kubaka ubudahangarwa.”
AFSF 2026 izahuza abayobozi kugira ngo baganire uko Afurika yakubaka urwego rw’ibiribwa rushobora gutunga abaturage bayo badasiba kwyongera, guhanga imirimo, guteza imbere ubukungu no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Muri AFSF 2025 yabereye muri Senegal, ibihugu bitandatu byahatangaje gahunda zabyo z’iterambere, zari zigamije gukusanya ishoramari rirenga miliyari $ 6 mu guhindura urwego rw’ibiribwa, guhanga imirimo mu rubyiruko no guteza imbere ubuhinzi n’ibiribwa mu buryo burambye.
AFSF 2025 kandi yagaragarijwe imishinga itandukanye yo gushorwamo imari, harimo imishinga iyobowe n’urubyiruko n’abagore.

Abari bayirimo bagaragaje ko hakenewe uburyo bwo guhuza imari itandukanye, kugabanya ibyago ku bashoramari bashora mu buhinzi no kongera ubushobozi bw’ibihugu bwo gukusanya umutungo wabyo kugira ngo ishoramari rigere kuri benshi.
Mu nama izaba mu mpera za Kanama, 2026 hazigirwamo uko intambwe yatewe kugeza ubu yakongerwamo imbaraga no kumenya ahari amahirwe yo kubyaza inyungu mu buhinzi no kwihaza mu biribwa.
Muri iyo nama, hazanizihizwa imyaka 20 Africa Food Systems Forum imaze iterana.
Ikindi gikomeye ni uko izaba yitabiriwe n’inararibonye za Afurika zigize icyo bise Council of the Wise izahuza abahoze ari abayobozi batandatu b’ibihugu na za Guverinoma kugira ngo baganire ku buyobozi n’ahazaza h’urwego rw’ibiribwa muri Afurika.
Abo bayobozi ni Dr. Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Dr. Jakaya Mrisho Kikwete, wahoze ari Perezida wa Tanzania, Mohamed Beavogui, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Mahamadou Issoufou, wahoze ari Perezida wa Niger, Lionel Zinsou, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Bénin na Hailemariam Dessalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba na Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya AGRA.
Mu nyandiko igenewe abanyamakuru iteguza iby’iyo nama handitsemo ko Umuyobozi Mukuru wa Africa Food Systems Forum, Amath Pathé Sene, asanga Afurika ntacyo ibuze ngo yihaze mu biribwa.
Yagize ati: “Afurika ifite ubumenyi, udushya n’imbaraga za ba rwiyemezamirimo zo guhindura uburyo umugabane wacu uhinga, utunganya, ucuruza kandi ukoresha ibiribwa. Icyo dukeneye ubu ni uguhuza uwo mugambi n’ishoramari ndetse n’ibikorwa bifatika ku rwego runini.”
Mu bandi bayobozi bazitabira iyi nama harimo Dr. Akinwumi Adesina, wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere; Dr. Qu Dongyu, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ushinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa; Dr. Alvaro Lario, Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi; Alice Ruhweza, Perezida wa AGRA; Josefa Sacko, Komiseri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’Icyaro, Ubukungu bw’Inyanja n’Ibidukikije; na Ismahane Elouafi, Umuyobozi Mukuru wa CGIAR.
Abandi ni Nardos Bekele Thomas, Umuyobozi Mukuru wa African Union Development Agency (AUDA-NEPAD); Claver Gatete, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UN Economic Commission for Africa; Silvia Maria Fonseca Silveira Massruha, Perezida wa Embrapa yo muri Brazil, hamwe n’abandi bayobozi ba za guverinoma, abayobozi b’ibigo by’imari, abashoramari, abashakashatsi n’abayobozi b’ibigo by’abikorera baturutse muri Afurika no hanze yayo.
Muri iyi nama kandi hazaba icyo bise AFSF Deal Room, kizahuza ibigo by’ubucuruzi bw’ibirebana n’ubuhinzi n’ibiribwa muri Afurika, ba rwiyemezamirimo n’abahanga udushya n’abashoramari ndetse n’ibigo by’imari, kugira ngo bamenye imishinga ishobora gushorwamo imari, bashake igishoro kandi bubake ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi n’ibiribwa.

