Imvura Igiye Kugwa Mu Rwanda Ni Nyinshi Cyane: Yaherukaga Mu Myaka 30

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Abaturage bagirwa inama yo kuzirika ibisenge bakabikomeza. Ifoto@ Ukweli Times

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere gitangaza ko Igihembwe cy’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukwakira-Ugushyingo-Ukuboza) mu mwaka wa 2026 hazagwa imvura nyinshi cyane kuko izaba ingana na milimetero ziri hagati ya 300 na 1000.

Ni imvura  iri hejuru y’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo.

Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo ubundi iba iri hagati ya milimetero 279  na 962, mu magambo yumvikana biba bishatse kuvuga ko wafata litiro zingana gutyo ukazimena ku buso bwa metero kare imwe.

Raporo ya Meteo Rwanda Taarifa Rwanda yabonye kopi yayo, igaragaza ko ingano y’imvura iteganyijwe mu Muhindo wa 2026 izaterwa n’ubushyuhe bwo mu Nyanja  ngari ya Pasifika mu gice cyayo cyo Hagati n’Uburasirazuba (El Niño) ndetse n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bwo mu Nyanja y’Ubuhinde (Positive Indian Ocean Dipole).

Ni ubushyuhe budasanzwe mu ndiba z’izo nyanja zombi, bukaba bwaratewe n’ubwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buzanwa n’imiyaga iva muri izo Nyanja.

Iyo mvura izaturuka kandi no ku isangano ry’imiyaga ihehereye iva mu gice cy’Amajyaruguru y’Isi imanuka igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Muri rusange mu Muhindo wa 2026, imvura iteganyijwe kuba nke mu kwezi kwa Nzeri(9) 2026, ikaba iri hasi y’ikigero cyisanzwe igwa muri uko kwezi, ikazagenda yiyongera mu yandi mezi asigaye y’igihembwe.

Abahanga barabaze basanga iyo mvura izaba ingana n’iyigeze kugwa mu Muhindo wa 1997 n’uwo mu mwaka wa 2023, uyu mwaka ukaba ari wo ibiza byakomotse ku mvura byahitanye Abanyarwanda 130 mu Burengerazuba n’Amajyaruguru y’igihugu.

Imvura nyinshi cyane izaba iri hagati ya milimetero 800 na 1000, ikazagwa muri Nyamasheke, Uburengerazuba bw’Uturere twa Rutsiro na Karongi, Uburengerazuba n’Amajyepfo by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu Burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi.

Imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800 iteganyijwe mu Turere twa Musanze na Gakenke, ibice byo hagati by’Akarere ka Nyaruguru, ibice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba by’Uturere twa Burera na Muhanga, ahasigaye mu Karere ka Nyamagabe no mu Ntara y’Uburengerazuba uretse mu Burengerazuba bw’Akarere ka Rusizi.

Imvura iri hagati ya milimetero 450 na 600 iteganyijwe kuzagwa mu Turere twa Gicumbi na Rulindo, mu Mujyi wa Kigali uretse ibice by’Amajyepfo yawo, mu Turere twa Huye, Nyanza, Ruhango na Nyagatare uretse ibice by’Uburasirazuba byatwo, Amajyepfo y’Akarere ka Gisagara, Akarere ka Kamonyi uretse igice gito cy’Amajyepfo yako, Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana, Amajyaruguru n’Uburengerazuba by’Akarere ka Gatsibo n’ahasigaye mu Turere twa Burera, Rusizi na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 450 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba ndetse no Mujyi wa Kigali.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu buryo bukurikira:

Ikarita yerekana uko imvura izaba ingana mu Rwanda mu muhindo wa 2026.

Hagati ya taliki ya 15 na 22 Nzeri(9) 2026 hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Karere ka Musanze, mu Karere ka Burera havuyemo igice cy’Uburasirazuba bwako, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Gakenke na Nyamagabe ndetse no mu Ntara y’Uburengerazuba uretse ibice bito by’Uburasirazuba by’Uturere twa Rusizi, Karongi na Ngororero.

Hagati ya taliki ya 22 na 29 Nzeri(9) 2026, hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Karere ka Muhanga, ahasigaye mu Ntara y’Uburengerazuba n’ahasigaye  mu Turere twa Gakenke, Burera na Nyamagabe; biteganyijwe kandi ko imvura izatangira kugwa muri aya mataliki mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyanza, Ruhango na Nyagatare, Amajyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uturere twa Kamonyi na Gatsibo, mu Turere twa Rulindo na Gicumbi uretse ibice bito by’Amajyepfo yatwo.

Hagati ya taliki ya 29 Nzeri(9) na 06 Ukwakira(10) 2026 hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa ahasigaye mu Ntara y’Amajyepfo no mu Turere twa Gicumbi na Rulindo, mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Uburasirazuba uretse mu Karere ka Kirehe, mu Majyepfo y’Akarere ka Kayonza no mu Burasirazuba bw’Akarere ka Ngoma, izatangira kandi mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo.

Hagati ya taliki ya 06 na 13 Ukwakira(10) 2026, hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa mu Karere ka Kirehe n’ahasigaye mu Turere twa Ngoma na Kayonza.

Hagati ya taliki ya 15 na 22 Ukuboza(12) 2026 hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo izacika mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Ntara y’Amajyaruguru uretse ibice by’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo by’Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo uretse Uburengerazuba bw’Akarere ka Nyaruguru no mu Burengerazuba n’Amajyepfo by’Akarere ka Nyamagabe.

Biteganyijwe kandi ko imvura izacika mu Burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Karongi.

Hagati ya taliki ya 22 na 29 Ukuboza(12) 2026 iyo mvura izatangira gucika mu Ntara y’Uburengerazuba uretse mu Burasirazuba bw’Uturere twa Ngororero na Karongi (havuzwe hejuru) ndetse n’ibice bisigaye by’Uturere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *