ICUKUMBUYE: Ni Ibiki Bitiza Umurindi Gukopera Mu Mashuri Y’u Rwanda?

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read
Gukopera ni ikibazo kuhazaza h'uburezi bw'u Rwanda.

Imwe mu nkuru zivugwa mu Rwanda ni abanyeshuri 7,188 Minisiteri y’uburezi ibinyujije mu kigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, iherutse gutangaza ko byagaragaye ko bakopeye ibizami by’abanza n’ayo mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na NESA kuri uyu wa Mbere italiki 31, Kanama(8) ngo ritange umucyo kuri iki kibazo rivuga ko gukopera byakozwe mu bigo 254.

Taarifa Rwanda yamenye ko uku gukopera gutizwa umurindi n’imihigo abarimu baba barahize yo kuzatsindisha ku ijanisha ryo hejuru, bityo bagakoresha amayeri yose ngo bayese.

Mu kubigeraho rero, hari abakopeza abanyeshuri, gusa bakabikorana ubuswa.

Umwe mu barimu yatubwiye ko ibi ari ibintu azi neza kuko yatangiye kwigisha mu mwaka wa 2014, ubu imyaka ibaye 12.

Kubera kwiringira no kwiyegurira ikoranabuhanga, abanyeshuri benshi ntibakigira akamenyero ko gusoma ibitabo kuko baba bumva ko ChatGPT izabagoboka.

Kuba uburyo bwo kwimuka uva mu mwaka umwe ujya mu wundi bitagisaba kwiyuha akuya, bikajyanirana no kugoragoza ngo abana bose bimuke, byatumye ubushake  bwo gusoma cyane bucogora.

Ikindi mwarimu uvugwa muri iyi nkuru avuga ko gitiza umurindi gukopera ni imibarize ikoreshwa mu gutegura ibizamini bya Leta.

Ati: “ Uburyo bukoreshwa mu kubaza bita ‘ibibazo 14 / 21’ bya bindi bita ‘objective questions(True or False, Fill the Blanks, Matching, Circle n’ibindi nkabyo ibyo byose…byorohereza gukopezanya.”

Avuga ko imibarize nk’iyo idaha umwana uburyo bwo gutekereza bwagutse ngo asubize amaze guhuza ibitekerezo, akabiha umurongo mu rurimi ikibazo kibajijwemo.

Imibarize nk’iyo ahanini isaba ko usubiza akoresha ‘kuvivura cyangwa kutavivura’ bityo kuba yakwereka mugenzi we uko yabigenje bikoroha.

Gukopera kandi byatijwe umurindi n’uko umuco wo kudahana usa n’uwahawe rugari mu mashuri yo mu Rwanda.

Mu itangazo rya NESA rivugwa haruguru, handitse ko mu rwego rwo kubungabunga imyigire y’abanyeshuri bakopeye, Mineduc na NESA byabateguriye uburyo bwo kongera gukora ibizamini.

Haranditse hati: “ Mu rwego rwo kurengera abanyeshuri no kubungabunga ahazaza habo, Minisiteri yafashe icyemezo cyo kubaha amahirwe yo kongera gukora ibizamini by’amashuri abanza. Bizasubirwamo kuva ku tariki 02, kugeza taliki 4, Nzeri(10), 2026.”

Umwarimu wo muri rimwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali witwa Gashirabake yatubwiye ko bidakunze kubaho ko umwana wasibye amasomo, umwana utitabira gusubira mu masomo( gukora étude) atabihanirwa ahubwo umwarimu aba ategetswe  kumutegurira ibyo atakoze igihe atari ari mu ishuri kugira ngo atsinde yimuke.

Ndetse ngo ibigo byirinda cyane kwirukana umwana watsinzwe kuko bisaba kuzasobanurira ubuyobozi bw’Akarere icyatumye atsindwa bene ako kageni!

Bivuze ko ubuyobozi bw’uburezi ku rwego rw’Akarere bugira ijambo rinini mu burezi bugatangirwamo kuko hari n’umuyobozi ushinzwe urwo rwego uba ugenzura uko rukora umunsi ku wundi.

Muri uko kugenzura imikorere y’amashuri n’imitsindishirize, abashinzwe uburezi mu Karere baba baragiranye imihigo n’ibigo y’uburyo bizatsindisha.

Guhatanira kuzesa iyi mihigo irimo no gutsindisha ku rugero rwo hejuru bituma abayobozi b’amashuri bakora ‘iyo bwabaga’ abatsindwa bakaba bake cyangwa ntibagire n’utsinda, kandi birumvikana ko bose baba atari abahanga ku rwego rwo gutsinda ibizamini bya Leta.

Hari urugero rw’ibi rwigeze kugaragara muri Rulindo aho umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yandikiwe ibaruwa imuhagarika mu kazi kubera kudatsindisha ku rwego rujyanye n’imihigo yahize.

Ibi ahanini biba mu bigo bya Leta kandi nibyo byiganje mu gihugu.

Kubera ko Icyongereza ari rwo rurimi rwigishwamo amasomo mu Rwanda, hari ubwo abanyeshuri baba batarwumva neza bityo gutsindwa bikiyongera kandi ibyo nabyo bituma hari abahitamo gukopera ngo badatsindwa.

Ese abana barakopeye cyangwa barakopejwe?
Ushatse wavuga ko byombi byakozwe, ariko abenshi mubaganiriye na Taarifa Rwanda, barimo umwarimu, umuyobozi w’ikigo, umunyamakuru n’umuntu ukora muri sosiyete sivile, bavuga ko abagenzura uko ibizami bikorwa ari bo beretse abana ibisubizo.

Kakuze Jessica uyobora kimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko abo bantu ari bo bakopeje abana.

Ati: “ Ni ikibazo natwe twabonye mu itangazamakuru aho byavugwaga muri Kirehe na Rubavu. Hagaragaye ibyumba by’amashuri aho byagaragaye ko abana bose basubije ibisubizo bisa.”

Avuga ko abari bahagarariye ibikorwa byo kugenzura uko ibizami bikorwa ari bo bagize uruhare rwo kubakopeza.

Abakosoye ibizamini nibo bavumbuye ko abana basubije kimwe, babikorera ku bigo runaka biherereye mu Karere n’Intara runaka.

Kuba abanyeshuri barasubizaga mu buryo bumwe ku kibazo ubusanzwe gisaba ko umuntu ku giti cye atekereza akisubiriza, byahise bigaragaza ko abo bana bakoporoye igisubizo gisa kuri bose.

Uko bigaragara, ibi nabyo byakozwe ‘giswa’ kuko ababikoze bagomba kubona ko bizahita bijya ku karubanda!

Kakuze nawe kandi avuga ko kuba uturere tugirana imihigo n’ibigo by’amashuri yo kuzatsindisha ku kigero cyo hejuru biri mu bitiza umurindi gukopeza abana kugira ngo uwo muhigo weswe.

Umunyamakuru Sam Kabera nawe yabwiye Taarifa Rwanda ko imihigo ari myiza ariko ko iyo ihizwe n’abafite ubunyangamugayo buke, itagerwaho mu buryo bunoze.

Ati: “Impamvu nyamukuru itera abanyeshuri gukopezwa ni imihigo yaje ishingirwaho mu guha amanota abayobozi b’amashuri n’abarimu kandi binagenderwaho mu kubaha ‘bonus’ kuko uwagize hejuru y’amanota 80% ahabwa amafaranga angana na 5% by’umushahara asanzwe ahembwa, uwagize munsi gato ya 80% ahabwa amafaranga 3%.”

Kuri we, ibi bizacika ari uko abarimu bagiriwe icyizere, bakazamurirwa umushahara aho kurarikira agahimbazamusyi kakabahemuza.

Umuyobozi muri CLADHO witwa Evariste Murwanashyaka nawe anenga ko abarimu bakopeza abanyeshuri.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana aherutse kwemerera RBA ko gukopera ari ikibazo kandi ko ababigezemo uruhare bazahanwa k’uburyo nta wundi uzongera kubyisukira.

Mu gusobanura ko iki kibazo kizarwanywa, Nsengimana avuga ko bagenzuye basanga nta mikorere mibi yagaragaye mu buryo ibizamini biteguwe, mu buryo byacapye, uburyo bitwawe bikagezwa aho byakorewe, uko byabitswe, aho hose ngo nta kibazo babisanzemo.

Ikibazo ngo bakibonye mu cyumba aho ikizamini gikorerwa, kandi ngo aho niho hazashyirwa imbaraga zo gukumira gukopeza no gukopera.

Ati: “Mu cyumba kimwe ntihazongera kubamo umuntu umwe ugenzura abanyeshuri ahubwo hazajya habamo abantu babiri kandi bava mu bigo bitandukanye.”

Minisitiri Joseph Nsengimana avuga ko gukopera bituma igihugu kitabona ireme ry’uburezi cyifuza, akemeza kurwanya gukopera byagira uruhare mu kurizamura.

Ikibazo cyo gukopera kije cyiyongera ku bindi uburezi bw’u Rwanda busanganywe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *