Ikawa N’Imboga Byinjirije U Rwanda Amadovize Menshi Mu Minsi 7

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

U Rwanda rwinjije miliyoni $10.6 mu cyumweru kimwe, nyuma yo kohereza mu mahanga toni 8,482 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), igaragaza ko kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Nzeri(9) 2026, ibyo bicuruzwa byinjirije u Rwanda $10,649,456.

Muri icyo gihe, ibikomoma k’ubuhinzi bitandukanye ni byo byoherejwe ari byinshi, kuko byageze kuri toni 6,673, zinjiza $5,014,066.

Ikawa n’imbuto byinjije menshi

Ikawa iri mu binyobwa bikundwa kurusha ibindi ku isi.Ifoto@Taarifa rw

Ikawa iri mu byagize uruhare runini muri aya mafaranga, kuko u Rwanda rwohereje toni 405, zikabyara $2,902,385.

Imbuto nazo zoherejwe ku bwinshi, aho toni 484 zinjije $978,905, mu gihe icyayi cyageze kuri toni 230, kikaba cyinjije $643,914.

Ku mboga, u Rwanda rwohereje toni 429, zinjiza $458,518, indabo zari toni 12, ariko zinjiza $71,578.

Ibikomoka ku matungo byageze kuri toni 249, byinjiza $580,089.

Isoko ryo mu mahanga

NAEB igaragaza ko umusaruro w’u Rwanda wageze ku masoko yo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, Uburayi, Aziya no muri Amerika.

Ikawa yoherejwe mu Bwongereza, Ubuholandi, Ubufaransa, Ubuhinde na Afurika y’Epfo, mu gihe icyayi cyagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubushinwa, Ubufaransa na Afurika y’Epfo.

Imbuto zo zageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Ubushinwa, Ubufaransa na Afurika y’Epfo, naho indabo nyinshi zorekejwe mu Buholandi no mu Bwongereza.

Ibicuruzwa by’ubuhinzi bitandukanye byageze muri Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kyrgyzstan n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, mu gihe ibikomoka ku matungo byoherejwe mu Bufaransa, Ubushinwa n’ibindi bihugu bya Afurika.

Jimmy GATETE 

TAARIFA RW 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *