Kagame Yakoranye Siporo Na Perezida Wa Bénin

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Perezida Kagame ari muri siporo na mugenzi we wa Bénin. Ifoto@ Village Urugwiro.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, bakoze siporo yo kugenda n’amaguru mu gace ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026.

Aba bayobozi bakoreye siporo kuri tapis y’icyatsi bita Nyarutarama Green Carpet, ahagenewe gufasha abaturage gukora siporo zirimo kugenda n’amaguru, kwiruka n’indi mikino ikorerwa hanze.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri X, byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we batembereye muri aka gace kagenewe ibikorwa bya siporo mu buryo bworoshye kandi butekanye.

Iyi siporo yabaye nyuma y’uko Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Bénin muri Village Urugwiro, baganira k’ugukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Bénin bifitanye ubufatanye mu byerekeye ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi n’umutekano.

Wadagni yari asanzwe azi u Rwanda kuko muri Nzeri (9) 2023 yarusuye nk’intumwa yihariye y’uwahoze ari Perezida wa Bénin ari nawe yasimbuye , Patrice Talon.

Aherutse gutorerwa kuba Perezida wa Sena ya Bénin, urwego rutari rusanzwe muri iki gihugu.

Romuald Wadagni yatorewe kuyobora Bénin ku wa 12 Mata(4) 2026, arahira ku wa 24 Gicurasi (5)2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri.Uru ruzinduko ni urwa mbere agiriye mu Rwanda kuva atangiye kuyobora Bénin.

Indi wasoma:

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Bénin

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *