Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yemeye ko ikipe ye igomba gukomeza gukora cyane kugira ngo itange umusaruro mu busatirizi, nyuma yo kunganya na Sunrise FC igitego 1-1 mu mukino wayo wa mbere wa Shampiyona ya 2025/26.
Rayon Sports yanganyije na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026.
Wari umukino wa mbere Rayon Sports ikinnye muri shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’uko imikino ibiri ya mbere yari isubitswe kubera imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Nyuma y’umukino, umutoza Haringingo Francis yabajijwe ku mahirwe ikipe ye ikomeje gupfusha ubusa, imikorere y’abakinnyi babanza mu kibuga n’abo asimbuza, ndetse n’umusaruro wa rutahizamu w’Umunya-Togo, Antonio Atisso Kodjo.
Haringingo yavuze ko ikibazo atari ugutandukanya abakinnyi babanza mu kibuga n’abasigara ku ntebe y’abasimbura, ahubwo ko buri wese afite uruhare mu gufasha ikipe.
Ati: “Icyiza ni uko turi turema uburyo bwo kugera ku izamu ry’uwo duhanganye. Ubu ni ugukora cyane, kandi sinavuga ko hari abari ku ntebe y’abasimbura cyangwa ababanje mu kibuga ngo ari bo barusha abandi, ntibikwiye kuko bose ari abakinnyi ba Rayon Sports.”
Avuga ko ikipe izashaka ubundi buryo niba abakinnyi bahari badatanze umusaruro witezweho.
Yunzemo ati: “Nibaza ko iyo bitagenze neza nk’uku haba hari icyo kuvuga, kandi nanjye ndabibona. Gusa ubu tugiye gukora ibishoboka byose ngo turebe niba abo dufite bashobora kuduha umusaruro dushaka, kandi bidakunze tuzashaka ubundi buryo.”
Sunrise FC yatsinze igitego ku munota wa munani, ubwo Nzeyimana Jean Pétit yatsindaga igitego ku ishoti yateye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Rayon Sports yaje kwishyura ku munota wa 28, ubwo Junior Kameni Herman yatsindaga ku mupira wari uhinduwe na Tambwe Gloire Ngongo.
Yakomeje gushaka igitego cya kabiri, ariko amahirwe arimo ishoti rya Antonio Atisso Kodjo ku munota wa 40 ntiyabyara umusaruro.
Mu gice cya kabiri, impande zombi zakomeje gushaka igitego, ariko umukino urangira ari 1-1.
Jimmy GATETE
TAARIFA RW

