Ishyaka ‘Ryihariye’ Rirashaka Kuyobora Ubudage

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Abayoboke b'iri shyaka ngo bazwiho guheza inguni.

Mu gihe ishyaka Die Linke ari ryo kugeza ubu ryegukanye umwanya wa mbere mu matora y’Intara yabereye i Berlin, irindi rishya rikomeye kandi riri kuzamuka  mu majwi ni Alternative für Deutschland (AfD) muri iki gihe abantu bafata ko ari ryo rizayobora iki gihugu gikize kurusha ibindi mu Burayi.

Abakurikirana ibyaryo, bavuga ko aho rikunzwe kurusha ahandi ari Mecklenburg-Western Pomerania kuko rihafite amajwi agera kuri 38.3%.

Muri Berlin, Die Linke ifite amajwi angana na 25.3%, iriri k’ubutegetsi rya CDU rya Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Chancellor Friedrich Merz rifie 18.8%, na ho Alternative of Germany (AfD) rikahagira 16.3% mu gihe irindi ryitwa SPD rifite 12.1%.

Muri Mecklenburg-Western Pomerania, AfD yabonye 38.3%, SPD igira 35.4%, mu gihe CDU yagize 4.9%, umusaruro mubi cyane iri shyaka rigize mu mateka y’amatora y’intara kuva mu 1949.

AfD ni ishyaka ki muri politiki y’Ubudage?

AfD yashinzwe mu 2013, icyo gihe yibandaga cyane ku kunenga politiki y’ifaranga rya Euro ndetse no ku ruhare rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu bibazo biri mu Burayi muri rusange.

Icyo gihe, Uburayi bwari mu bibazo bya politiki y’ubukungu byari hafi gutuma bucikamo ibice kuko Ubugereki bwari bugeze aharindimuka bitewe no kutabona amafaranga yo guhemba abakozi, kandi bufitiye Banki y’Uburayi imyenda iremereye.

Ubudage bwa Angela Merkel ntibwumvikanaga n’ibihugu by’Uburayi nk’Ubufaransa bwa François Hollande n’Ubwongereza bwa David Cameron k’uburyo Ubugereki bwagombaga gufashwa.

Nyuma y’imyaka mike ishize, ubwo mu Budage hari ikibazo kinini cy’izamuka ry’umubare w’abimukira mu Burayi, ishyaka Alternative for Germany ryahinduye umurongo waryo, ryibanda cyane ku kurwanya abimukira, imyimerere ya Islam ikakaye n’ibyo ryabonaga nk’ububasha bukabije bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bindi bihugu.

Abasesenguzi ba politiki basobanura  iri shyaka nk’umitwe wa politiki ugendera ku matwara yo guheza inguni binyuze ahanini mu gukumira abasaba ubuhungiro n’abimukira, rikagaragaza ko rivugira rubanda rw’Ubudage no guharanira ko iki gihugu kitavogerwa n’abaturuka ‘ikantarange.’

Rishaka ko inyungu z’igihugu cyabo ziza imbere y’izi imiryango mpuzamahanga cyangwa iy’akarere nk’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Mu mwaka wa 2026, radiyo mpuzamahanga y’Abadage, DW, yagaragaje ko ijambo “far-right extremist” rikigibwaho impaka z’uko risobanurwa bitewe n’uburyo abahanga baribona.

AfD kandi ikomeye cyane mu bice byahoze ari Ubudage bw’Uburasirazuba kuko nkubwo mu matora rusange yo mu 2025, ryabonye imyanya 152 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, riba ishyaka rya kabiri rikomeye mu Nteko nyuma ya CDU/CSU.

Kuva kuri Merkel kugeza kuri Merz

Kuva ryashingwa, AfD ryakomeje kurwanya cyane politiki y’abimukira, by’umwihariko politiki ya Angela Merkel yo kwakira impunzi.

Uko imyaka yagiye ihita, iri shyaka ryagiye rishyira imbere ibitekerezo by’ubwenegihugu bw’Ubudage, kurwanya abimukira benshi no kugabanya uruhare rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu bibera muri iki gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko no guhindura umurongo wa CDU ukajya iburyo ku bibazo birimo abimukira bitabujije AfD gukomeza kugira abayishyigikira, mu gihe bishobora no gutuma bamwe mu baturage bari ku ruhande rw’ibumoso barushaho kwitandukanya n’ishyaka rimaze igihe ku butegetsi.

Iri shyaka kandi ryagiye rihuzwa n’impaka zikomeye ku bijyanye n’imikoreshereze y’amateka y’Ubudage, cyane cyane ku mateka y’Ubunazi k’ubutegetsi bwa Adolf Hitler(20, Mata, 1889 – 30, Mata, 1945).

Ibi byatumye bamwe mu barirwanya barigereranya n’imyumvire y’ubuhezanguni bwo mu mateka y’u Budage, nubwo AfD ari ishyaka rya politiki ryo muri iki gihe kandi abayobozi baryo bahakana ko riharanira gusubizaho ubutegetsi bw’Ubunazi.

Mu gihe AfD ikomeje kuzamura amajwi, CDU ya Merz yo iri ku gitutu cyo gusobanura neza icyerekezo cyayo, cyane cyane ku bibazo by’ubukungu, abimukira, imibereho y’abaturage n’umubano n’Amerika n’ahandi ku isi.

Jimmy GATETE

TAARIFA.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *