Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umwe mu bagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nshimiryayo Oswald, wakubiswe umuhini w’isuka mu mutwe.
Byabereye mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru.
Abaturage bavuga ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho.
Bavuga ko abo bagabo bari bageze mu kabari ka Nshimiryayo basaba ikigage, ariko bababwira ko cyashize.
Nyuma binjiye aho gipimirwa bita kuri kontwari bashaka gufata inzoga ku ngufu, biteza rwaserera, abantu bararwana.
Muri uko kugundagurana, umwe muri abo bagabo yakubise Nshimiryayo umuhini w’isuka mu mutwe ahita ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kabilizi, mu Murenge wa Rusenge, aza gupfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi yafashwe.
Yafungiwe akuri Sitation ya Polisi ya Kibeho, mu gihe abandi babiri bari kumwe na we bagishakishwa.
CIP Kamanzi ati: “Umwe mu bagabo bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo yafashwe, afungiye kuri Sitation ya polisi ya Kibeho. Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza naho abandi babiri baracyashakishwa.”
Yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, anabasaba gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ibyaha bikumirwe.
Ati “Turakangurira abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko, cyane cyane urugomo.”
Avuga ko abazajya babikuriranwaho bazajya bafatwa bafungwe bashyikirizwe ubutabera.

