Dafroza Gauthier Waharaniye Ko Abakoze Jenoside Babiryozwa Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Dafroza Mukarumongi Gauthier.

Dafroza Mukarumongi Gauthier, uri mu bahembewe uruhare bagize mu gukurikirana no gutuma abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Burayi baburanishwa, yapfuye.

Yazize uburwayi yari amaranye igihe ‘runaka’.

We n’umugabo we Alain Gauthier bashinze umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), ukaba warakusanyije ibimenyetso n’ubuhamya inkiko zakoresheje mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba mu Bufaransa.

Byatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y’Igihango, ihabwa abantu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Mukarumongi Dafroza yavukiye i Butare mu 1954.

Yize ubutabire muri kaminuza mu Bufaransa, amenyana na Alain Gauthier ubwo uyu Mufaransa yari umwarimu mu Rwanda, baza gushyingirwa no gutura mu Bufaransa, ari na ho bari igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Babyaranye abana batatu.

Jenoside yamusigiye igikomere gikomeye kuko yahitanye abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

Dafroza yagerageje gushishikariza abe kuva mu Rwanda ariko ntibyakunda; ni bwo aheruka kubabona.

Aho Jenoside ihagarikiwe, Dafroza n’umugabo we biyemeje guharanira ko abayigizemo uruhare badakomeza kwidegembya.

Umurimo wabo warimo kumenya aho abakekwaho Jenoside baherereye mu Bufaransa, kujya mu Rwanda gushaka ibimenyetso aho ibyaha byakorewe, kuganira n’abarokotse n’abafunzwe no gutegura amadosiye ashyikirizwa ubutabera.

Uyu mugore yagize uuhare rukomeye mu guhindura mu Gifaransa inyandiko z’Ikinyarwanda zifashishwaga mu manza kandi ubumenyi yari afite ku Rwanda, ururimi n’amateka yarwo bwafashije mu gukusanya no gusobanura ibimenyetso.

Urugendo rwe n’umugabo we rwananditsweho igitabo cyitwa Rwanda, à la poursuite des génocidaires, cyasohotse mu 2023, cyakozwe n’umunyamakuru Thomas Zribi afatanyije n’ushushanya inkuru Damien Roudeau, ijambo ryacyo ry’ibanze ryandikwa n’umuhanzi akaba n’umwanditsi Gaël Faye, nawe ufite inkomoko mu Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *