Mu myaka myinshi yatambutse, kubona agakingirizo ku bashaka gukora imibonano mpuzabitsinda ikingiye byari byoroshye, turi henshi kandi k’ubuntu.
Ndetse wadusangaga n’ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare, mu tubari n’ahandi.
Icyakora, muri iki gihe twaragabanutse haba mu maduka n’ahandi twabonekaga ku bwinshi.
Ibi biteye impungenge cyane cyane ku rubyiruko kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ari rwo rukora imibonano mpuzabitsina kenshi, rugakenera udukingirizo ngo rwirinde indwara ziyanduriramo cyangwa gutera inda abakobwa mu gihe kitateguwe.
Ubuke bw’udukingirizo bwatangiye kuba ikibazo ku buzima rusange rw’icyo cyiciro cy’Abanyarwanda bitezweho iterambere ry’igihugu cy’ejo hazaza.
Kugira ngo tumenye iby’iki kibazo, umucuruzi witwa Habimana John ukorera mu Kagari ka Kabagari mu Murenge wa Kacyiru mu Mujyi wa Kigali yabwiye Taarifa Rwanda ko ubuke bw’udukingirizo bwatumye nta bakiliya bagikunda kutumubaza.
Ati: “Abantu ntibakibaza cyangwa ngo bagure udukingirizo nk’uko byahoze. Twarahenze kuko tutakiboneka nka mbere; ntitukiboneka cyane.”
Yarakomeje ati: “Reba hirya no hino muri aya maduka; ntuzahasanga udukingirizo dukorerwa mu gihugu. N’abo udusanganye usanga duhenze.”
Habimana yavuze ko agapaki k’udukingirizo dutatu mbere kaguraga Frw 300, ubu kagura Frw 500. Yongeyeho ko udukingirizo dukorerwa mu mahanga nka Life Guard tugura hagati ya Frw 1,000 na Frw 1,500.
Avuga ko kuba udukingirizo tutaboneka bihagije, hamwe n’imyumvire igenda ihinduka ku bijyanye no kwirinda virusi itera SIDA, bishobora gushyira mu kaga cyane cyane abantu bafite ubushobozi bwo kwifata cyangwa ubw’amikoro.
Ati: “Nzi neza ko n’urushinge rwo kwirinda rumara amezi atandatu rutaboneka kuri buri wese. Abantu basigaye bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kandi ibi ni ikibazo gikomeye ku bakene, cyane cyane hano muri Kabagari.”
Umufundi witwa Kazungu nawe ukunze kubona ibiraka muri ako Kagari avuga ko nubwo kwifata bikwiye ariko bidakundira bose.
Bityo, ni ngombwa ko udukingirizo tuboneka henshi kandi kuri make kuko gukora imibonano mpuzabitsina bitakiri ibya bamwe ahubwo bisa nk’aho abantu bose babyemerewe.
Ku byerekeye ibindi bishobora kurinda abantu kwandura birimo n’urushinge, yagize ati: “Nta kintu na kimwe cyakwereka ko uwo ugiye kuryamana na we yatewe urwo rushinge. Muri iki gihe, abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”
Umuforomo ufite uburambe mu kwita ku bantu bafite virusi itera SIDA, wasabye ko amazina ye atatangazwa, yabwiye Taarifa Rwanda ko hari ibigo nderabuzima bimwe na bimwe bidafite udukingirizo duhagije.
Ati: “Ni ukuri, abacuruzi ntatwo bafite. Ndashaka kuvuga ko niba n’ibitaro ubwabyo bitatubona, ushobora gutekereza uko bimeze ku babucuruza.”
Yavuze ko mbere udukingirizo twahabwaga abarwayi ku buntu binyuze mu bigo nderabuzima, aho imiryango itegamiye kuri Leta yagiraga uruhare mu kudutanga.
Aho inkunga ya Amerika yari igenewe kurwanya SIDA n’ibiyitera ihagarikiwe, gukora, gukwirakwiza no gutanga udukingirizo nabyo byaragabanutse.
Avuga ko izo serivisi zatangiye guhungabana nyuma y’uko inkunga zagenerwaga gahunda zo kurwanya virusi itera SIDA zigabanutse.
Abarwayi bahabwaga udukingirizo ku buntu mu bitaro ubu batakitubona, kuko imiryango yajyaga idutanga yahagaritse kubikora nyuma y’uko inkunga yahagaritswe.
Nubwo bimeze bityo, uyu muforomo yahakanye ko kubura udukingirizo byatewe byanze bikunze n’ikoreshwa ry’urushinge rwo kwirinda virusi itera SIDA rumara amezi atandatu.
Ati: “Ntabwo ntekereza ko gutangira gutanga urushinge rumara amezi atandatu ari byo byateje ikibazo, kuko ibitaro byinshi na n’ubu bitararubona. Urugero ni uko aho nkorera tutararubona.”
Yongeye ho ko ibigo nderabuzima bigifite imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA (ARV), harimo n’imiti ihagije yafasha abarwayi kumara amezi menshi bayikoresha, ariko ko uburyo bwo kwirinda hifashishijwe urushinge butaraboneka ku buryo bumwe kandi bwuzuye aho bwakenerwa hose.
Mu myaka myinshi, gahunda yo kurwanya virusi itera SIDA mu Rwanda yashingiye ku bufatanye hagati ya Leta n’abaterankunga mpuzamahanga.
Ariko uko inkunga zituruka hanze zigabanuka, hari igice cy’ingenzi ariko kitagaragara cyane muri gahunda yo kurwanya virusi itera SIDA na cyo cyagizweho ingaruka n’izo mpinduka. Icyo gice ni ‘kwikingira ngo utandura’.
Ubuke bw’udukingirizo mu gihugu ni ikibazo kuko bizatuma intambwe u Rwanda rwari rumaze gutera mu kugabanya ubwandu bwa SIDA itsikira.
Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ryitwa UNAIDS igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023–2024, gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA, PEPFAR, yari ishinzwe gutanga 37.7% by’ingengo y’imari yose y’u Rwanda yifashishwaga mu kurwanya virusi itera SIDA, mu gihe Ikigega Global Fund cyo cyatangaga 50.8%.
Kuba gahunda yo kurwanya virusi itera SIDA mu Rwanda ishingira ku nkunga zituruka hanze ku kigero kinini, byateje impungenge ku buryo igihugu kizarinda ibyo kimaze kugeraho mu gihe inkunga z’abaterankunga zakomeza kugabanuka cyangwa zigahagarara burundu.
Ubushakashatsi bwakoresheje icyegeranyo mu kureba uko gahunda yo kurwanya virusi itera SIDA mu Rwanda yakomeza, bwagaragaje ko guhagarika inkunga ya PEPFAR bishobora guteza icyuho cy’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 60, bikabangamira intambwe imaze guterwa mu kurwanya iki cyorezo, mu gihe Leta yaba idashoboye kugira ahandi ikura ayo mafaranga.
Muri Mutarama 2025, ubutegetsi bwa Amerika bwahagaritse by’agateganyo inkunga z’amahanga, nubwo nyuma yaho haje gutangwa ‘ubusonerwe’ bwatumye serivisi zimwe na zimwe z’ubuvuzi n’izirinda virusi itera SIDA, cyane cyane izifasha abantu kuramba, zikomeza gutangwa.

