Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga irwanya SIDA ikanateza imbere ubuzima, UPHLS, ryemeza ko mu gihe kiri imbere mu Rwanda hazubakwa ivuriro rizafasha gutahura ubumuga bushobora kuzibasira abana, bugakumirwa hakiri kare.
François Xavier Karangwa uyobora iri huriro yaraye abitangaje ubwo hizihizwaga imyaka 20 iri huriro rimaze rishinzwe.
Muri icyo gihe cyose, abarigize bashyize imbere gahunda zo guteza imbere abafite ubumuga binyuze mu kububakira ubushobozi mu bukungu n’imibereho, kubigisha ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.
Karangwa avuga ko mu myaka itanu, bateganya gushyira mu bikorwa imishinga irimo kongerera abafite ubumuga ubushobozi mu by’ubukungu n’ubuzima.
Ati: “Dufite umushinga wo gukora ivuriro rizaba rigamije ahanini kurinda, kuvura no kwita ku bana bashobora kugira ubumuga bushobora kwirindwa. Mu bushakashatsi twakoze twasanze hari ubumuga abantu bagira ariko bwashoboraga gukumirwa.”

Yatanze urugero ku bana baba bafite ibirenge bifite ubumuga bwo guhengama, abo bakaba bashobora kubagwa bakiri bato, bikagororwa bakazakura nta bumuga byabateye.
Abandi ni abafite ubumuga bwo kutumva.
Ati: “Abana mubona bafite ibibazo byo kutumva burya mbere haba hari ibyashoboraga gukosorwa. Turateganya kubaka ivuriro rizaba rikora kuri iyo ngingo yo gushakisha ubumuga hakiri kare, kuburinda abana no kubana nabwo, rikazaba ririmo na serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe.”
Yemeza ko iryo vuriro rizafasha mu kurinda abantu ibyago bimwe birimo guturika udutsi two mu bwonko, rikazagorora ingingo z’abana bakiri bato ndetse rikazita no ku maso y’abana ngo batazahuma ‘by’imburagihe’.
Biteganyijwe ko rizubakwa i Gahanga muri Kicukiro mu kibanza kingana na metero kare 3600, rikazatangira kubakwa mu myaka itarenze ibiri ku ngengo y’imari ya Miliyari Frw 1.
Prof. Mambo Muvunyi Claude uyobora RBC yavuze ko bazakomeza gufatanya mu gufasha abafite ubumuga kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi kandi zihendutse.

Ati: “Vuba aha dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa twazanye ibikoresho bizafasha abantu batumva kumva. Muri iki gihe ibi biri mubyo dushyize imbere kugira ngo dukomeze gufasha ari gahunda zo kurwanya indwara zose ku buryo abantu bose bafite ubumuga bazabona ubuvuzi bashobore gutera imbere.”
Mu myaka 20 Ihuriro UPHLS rimaze ryafashije mu gusuzuma abantu 6.997 kugira ngo hamenyekane ibyo bakeneye mu bikoresho bibafasha.
Abantu 3.500 bahawe ibyo bikoresho, naho umubare w’ibikoresho byatanzwe urenga 4.000.
Imiryango 12 niyo igize iri Huriro ryashinzwe mu 2006 ku gitekerezo cy’imiryango y’abantu bafite ubumuga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA, CNLS.
Mu 2012 ryaguye inshingano zaryo, ryongeramo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.

