Barahira Yvès avuga ko yavuye iwabo aje gushaka ubuzima muri Kigali atura muri Kimironko acuruza uduconsho. Aho COVID-19 yadukiye, yarahombye, kubona ubukode muri Kigali biranga, ahitamo kujya arara aho bwije ageze.
Ku manywa ashaka aho yakora ubuyede cyangwa agafurira abasiribateri bakamuha ayo kurya muri resitora.
Mbere y’uko aza muri Kigali, iwabo hari mu Murenge wa Mukarange muri Kayonza.
Yabwiye Taarifa Rwanda ko akigera muri Kigali, yafatanyaga na mugenzi we witwaga Phinèas Kubwimana, gukodesha inzu babagamo hafi y’aho bita kwa Mushimire.
Muri iki gihe aho ahombeye, yanze gusubira iwabo yanga ko yazahinduka iciro ry’imigani.
Musanabera Judith (amazina yahinduwe) aba mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge.
Yaje gukora uburaya nyuma y’uko akazi ko mu rugo yakoraga kamunaniye amaze gutangira gukekwa nyirabuja ko hari agakungu afitanye n’umugabo we.
Ati: “Nakomeje gukora uko nshoboye ngo mbone akazi mu rundi rugo biranga. Hagati aho naje gutwita, ubu mfite umwana w’imyaka itanu ngomba gushakira amata n’amafaranga y’ishuri. Uburaya butuma ndara amajoro, kugoheka biragoye.”
Nawe yanze gusubira mu Murenge wa Rusatira muri Huye aho akomoka.
Kurara hanze kandi biri no mu bamotari
Hari abamotari bananiwe kwishyura inzu kubera gushyira amafaranga mu rusimbi bita ‘akadege’ bituma bahitamo kujya barara kuri moto ku mabaraza y’aho ‘babetingira’ cyangwa ku tubari.
Umwe muri be yitwa Valens Burende, akemeza ko ubuzima bwo muri Kigali buryoha ariko ko iyo amafaranga abuze bubiha kurusha ubw’umuturage wihingira isambu ye mu cyaro.
Ati: “ Kuba muri Kigali ni ukumenya gukora, kwizirika umukanda no kugira incuti zakugoboka. Iyo ibyo bibuze, ureba aho wakwerekeza akahabura.”
Hari abasore bize indi mitwe yo kurara mu kabari binyuze mu kugura icupa rimwe cyangwa abiri bakariganiriraho igihe kirekire kugeza akabari gafunze.
Iyo icupa rishizemo, hakurikiraho kujya mu kandi kabari kandi hafi aho, ku bw’amahirwe akaba yahasanga umuntu akamugurira cyangwa akaba yibuzabuza hafi aho kugeza bukeye.
Hafi ya Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) ishami rya Remera ( ryubatse muri Kicukiro, Umurenge wa Niboye, Akagari ka Nyakabanda) akenshi haramukira abasore basinziriririye ku ntebe bubitse umutwe mu maguru.
Kurara kuri izo ntebe ni amahirwe baba bagize ariko arimo n’ibyago byo kunyagirwa cyangwa kugirirwa nabi mu bundi buryo
Abarara hanze kandi barimo abasore cyangwa inkumi zahoze ziba mu bigo by’imfubyi; aho ziboneye imiryango izirera kubana n’abayigize biranga, hakiyongeraho n’abana cyangwa urubyiruko rwahoze rutuye mu manegeka, bakimurwa ariko kuba aho bimuriwe bikananirana.
Abo biyongeraho ababaswe n’ibiyobyabwenge, abazashajwe n’ubushomeri, abananiranye mu bigo ngororamuco n’abandi.
Ingaruka z’ibi zigendana n’ubwomanzi, ubujura, urugomo, gutwara inda zitateguwe ku bakobwa n’ibindi.
Ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda bwasabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali binyuze mu butumwa bwagejejwe kuri Emma Claudine Ntirenganya uwuvugira ngo agire icyo abivugaho ariko inkuru yasohotse ntacyo aratangaza.
Ingaruka ibi byose bigira…
Urubyiruko rurara mu mihanda, mu masoko, muri za gare cyangwa mu nyubako zitagikoreshwa rushobora kwibwa, gukubitwa, gukangishwa intwaro cyangwa gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kubura ahantu hizewe ho kurara bishobora no gutuma rugwa mu maboko y’abantu barushora mu bikorwa bitemewe.
Kurara ahantu hakonje, hari umukungugu, imyanda cyangwa amazi yanduye bishobora kongera ibyago byo kurwara.
Kubura aho gukarabira, ubwiherero n’amazi meza na byo bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu, bagahora bananiwe kubera kubura ibitotsi.
Kudasinzira neza bitera umunaniro uhoraho, bikagabanya cyane ubushobozi bwo gutekereza neza kandi bikongera ibibazo bikunze gutera abantu kurakazwa n’ubusa. Ubwonko butaruhuka neza buhorana umwaga.
Iyo abarara hanze barimo abasanzwe biga, bituma batsindwa kuko baba bataruhutse neza, ngo babone ahantu hakwiye ho gukorera isubiramo.
Imibereho imeze ityo ikunze gutuma abanyeshuri bava mu ishuri, ibyago by’ubukene bikiyongera
Abashaka akazi na bo bashobora kukabura kubera kutagira ahantu baba ngo biyiteho, babone aho babika imyambaro n’aho kuruhukira.
Guhora umuntu ashakisha aho arara, atazi niba azabona ibyo kurya cyangwa niba afite umutekano, bishobora kumutera ubwoba, guhangayika no kwiheba.
Ashobora no kumva ko atagifite agaciro cyangwa ko umuryango na sosiyete byamutereranye, bikamusunikira kwiyahura cyangwa kwiyahuza inzoga n’ibindi biyobyabwenge.
Iyo ikibazo ukerebye mu rwego rw’igihugu, ubona ko ari kinini.
Niba igihugu gifite abantu benshi barara hanze, biba bivuze ko igihugu kiri guhomba umusaruro abo bantu bari bugihe binyuze mu mirimo yabo.
Kubera ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu mu bukungu n’ahandi, kudatuza mu mibereho yarwo birumbya umusaruro rwari butange.
Uba ari umusaruro mu buhinzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, umutekano no mu nzego nto zishamikiye kuri izo.
Kwiheba gutuma abarara hanze bahitamo gukora urugomo ngo babone aho barara cyangwa ibyo bafungura bityo igihugu kikajya ku gitutu cyo gukumira no kugenza ibyaha biza byiyongera ku bindi.
Iyo urubyiruko rubuze ubufasha bw’ibanze, ibibazo by’ubukene, ihohoterwa no kwibasirwa n’abarushora mu bikorwa bibi bishobora kwiyongera.
Ibi bishobora kongera umutwaro ku nzego zishinzwe umutekano, imibereho myiza n’ubutabazi.
Leta n’imiryango ifasha abatishoboye bishobora gukenera amafaranga menshi yo kwita ku rubyiruko rudafite aho kuba, kuruvura, kurusubiza mu mashuri no kurufasha kwiga imyuga.
Gukumira iki kibazo hakiri kare bishobora kugabanya ibibazo bikomeye byazavuka nyuma.
Ikindi ni uko iyo urubyiruko rwinshi rudafite aho kuba, bishobora kugaragaza ibibazo mu kurengera abatishoboye no mu guhuza iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Bishobora no gutuma abaturage bibaza niba urubyiruko rwose rubona amahirwe ahagije yo kwiteza imbere kandi hari aho ibi byagiye biteza imidugararo mu baturage.

