Ibi biteganywa n’ingingo ya 84 y’amabwiriza mashya agenga imicungire y’imari ya Leta, yashyizwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 30 Ukwakira 2026. Avuga ko abakozi ba Leta bazajya basabwa kwishyura amafaranga cyangwa ibindi bintu by’umutungo wa Leta byangiritse cyangwa byatakaye bitewe n’amakosa yabo.
Bazajya bahabwa iminsi 30 yo kwishyura nyuma yo kumenyeshwa mu nyandiko kandi, bitewe n’ibyo bumvikanyeho n’inzego zibashinzwe, bashobora kuzajya bishyura mu byiciro kugeza amafaranga baciwe arangije kwishyurwa.
Aya mabwiriza ateganya ko Umuyobozi ushinzwe gucunga ingengo y’imari mu kigo runaka agomba kumenyesha mu nyandiko umukozi wagize uruhare mu gihombo, akamugaragariza amafaranga agomba kwishyura.
Mu gihe umukozi wa Leta avuze ko atazishyura ayo asabwa, ashobora kuzagezwa mu nkiko cyangwa imbere y’urwego rwa Leta rumufiteho ububasha.
Icyakora, igihombo cyatewe n’impamvu zitarashoboraga gukumirwa igihano gishobora kubabarirwa, byemejwe n’umuyobozi w’urwego rwa Leta cyangwa Komite Nyobozi y’urwego rw’ibanze, bitewe n’aho cyabereye.
Icyemezo cyo kubabarira icyo gihombo kigomba koherezwa ku mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Nanone, igihombo giturutse ku cyaha cyangwa ku kudakora inshingano uko bikwiye na cyo gishobora kubabarirwa iyo iperereza ryimbitse rigaragaje ko amafaranga cyangwa umutungo byatakaye bidashobora kugaruzwa.
Ingingo ya 85 yo muri ayo mabwiriza, isaba umukozi wese ubonye cyangwa uketse ko umutungo wa Leta cyangwa amafaranga byatakaye kubimenyesha ako kanya umuyobozi we, bigashyirwa mu makuru n’ushinzwe imicungire y’umutungo ndetse n’ushinzwe ingengo y’imari.
Buri gihombo kigomba gukorwaho iperereza, kandi abakozi b’ikigo bireba bakagira uruhare mu kubitangaho amakuru.
Imyenda Leta itishyuye mu minsi 90 izajya ifatwa nk’ibirarane
Ikindi ni uko aya mabwiriza ashyiraho uburyo bushya bwo gukurikirana fagitire n’andi mafaranga inzego za Leta ziba zitarishyura.
Mu ngingo ya 72, ibigo bya Leta bisabwa kugenzura buri kwezi amafaranga bitarishyura, bikayashyira mu byiciro bine hashingiwe ku gihe amaze:
Hari ayamaze iminsi iri munsi ya 45, ayamaze iminsi iri munsi ya 45 na 90, ayamaze iminsi iri hagati ya 90 na 180 n’ayamaze iminsi irenga 180.
Amafaranga amaze iminsi irenga 90 atarishyurwa azajya afatwa nk’ibirarane kandi nabyo bigomba gushyirwa mu byiciro bitewe n’ibyo amafaranga yagombaga gukoreshwa, birimo imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi, pansiyo, imyenda y’abacuruzi, imisanzu mpuzamahanga, inkunga n’amafaranga agenerwa ibikorwa bitandukanye.
Inzego za Leta zisabwa kubanza kwishyura ibirarane n’andi mafaranga zifitiye abandi mbere yo kwishyura izindi fagitire nshya.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi niyo ishinzwe kwishyura ibirarane bisigaye ku mpera z’umwaka w’ingengo y’imari, mu gihe byatewe no kuba Ikigega cya Leta (National Treasury) kitaratunganyije amabwiriza yemewe yo kwishyura mu gihe cyagenwe.
Ingingo ya 48 na yo isaba ko amafaranga yose Leta ikoresha aba yemejwe n’inzego zibifitiye ububasha, kandi hakaba hari ibimenyetso byerekana ko ibicuruzwa, serivisi cyangwa indi mitungo byaguzwe byagejejwe ku wabitanze, hakaboneka na fagitire zibihamya.
Amafaranga y’ingoboka mu bigo bya Leta ntazarenza miliyoni imwe
Aya mabwiriza agabanya kandi amafaranga ibigo bya Leta bishobora kubika kugira ngo bizayakoreshe mu bikorwa bito bitateganyijwe mbere.
Ingingo ya 57 iteganya ko amafaranga y’ingoboka (petty cash) atagomba kurenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw) igihe icyo ari cyo cyose.
Amafaranga atangwa mu gikorwa kimwe na yo ntazarenza Frw 100,000.
Ibigo kandi bizajya bigaragaza uko ayo mafaranga yakoreshejwe nibura rimwe mu kwezi, maze ishami ry’imari rigatanga raporo ku muyobozi ushinzwe gucunga ingengo y’imari.
Ingingo ya 61 ibuza inzego za Leta gufungura cyangwa gufunga konti muri banki, cyangwa guhindura abantu bemerewe kuzisinyiraho, bitabanje kwemezwa mu nyandiko n’urwego rushinzwe imicungire y’Ikigega cya Leta.
Buri kigo kigomba kugira abantu batatu bemerewe gusinyira konti zacyo, kandi amabwiriza yo kwishyura na sheki bigakurikiza ibisabwa mu isinywa ryabyo.
Aya mabwiriza anateganya ko imishahara y’abakozi ba Leta izajya itangwa buri kwezi.
Abashinzwe abakozi bazajya batanga raporo igaragaza umubare w’abakozi, ibyiciro by’imishahara ndetse n’impinduka zabaye mu bakozi, zirimo abavuye ku kazi n’abataye inshingano.
Imishahara y’abakozi itarishyuwe igomba gushyirwa yose muri banki, kandi bikamenyeshwa Ikigega cya Leta.
Aya mabwiriza mashya ashyiraho n’igenzura rikomeye ku nguzanyo inzego za Leta zishobora gufata.
Ingingo ya 68 ibuza inzego za Leta zo ku rwego rw’igihugu gufata inguzanyo zitabiherewe uburenganzira na Minisitiri ufite imicungire y’imari ya Leta mu nshingano ze.
Abayobozi bashinzwe ingengo y’imari na bo basabwa gukumira ko abakozi bafata inguzanyo cyangwa batanga ingwate n’izindi nshingano zishingiye ku nguzanyo mu izina ry’ibigo bakorera, batabiherewe uburenganzira.
Inzego z’ibanze zishaka gufata inguzanyo zigomba kuba zifite gahunda y’uko imyenda izafatwa kandi byemejwe n’Inama Njyanama yazo.
Icyifuzo cy’inguzanyo kigomba kuba kirimo gahunda y’iterambere y’igihe giciriritse, imishinga amafaranga azakoreshwamo ndetse na raporo z’imari zigenzuwe n’abagenzuzi b’imari zo mu myaka itatu ibanziriza igihe iyo nguzanyo iri gusabwamo.
Ingingo ya 70 na yo iteganya ko ingwate ya Leta ku nguzanyo igomba kubanza kwemezwa na Minisitiri ubifitiye ububasha.
Ikindi, inzego za Leta ntizemerewe kuganira n’abafatanyabikorwa b’iterambere bo mu mahanga ku nkunga cyangwa inguzanyo bitabanje kwemerwa na Minisitiri.
Amasezerano nk’ayo agira agaciro mu mategeko ari uko yashyizweho umukono na Minisitiri cyangwa uwo yabihereye ububasha.
Komite nshya zigenzura imikoreshereze y’imari ya Leta
Aya mabwiriza ashyiraho komite zitandukanye zigamije kongera igenzura mu micungire y’imari ya Leta no mu mikoreshereze y’ingengo y’imari.
Muri zo harimo:
– Komite ishinzwe ishoramari rya Leta (Public Investment Committee): Izajya yemeza imishinga mishya y’ishoramari rya Leta kandi igenzure uburyo iyo mishinga itoranywa.
– Komite ishinzwe ingaruka ku ngengo y’imari (Fiscal Risks Committee): Izajya igaragaza ibibazo bishobora guhungabanya ingengo y’imari y’igihugu, inatange inama ku ngamba zo kubikumira.
– Komite ishinzwe imicungire y’Ikigega cya Leta (National Treasury Management Committee): Izajya igenzura imikorere n’imicungire y’Ikigega cya Leta.
Buri rwego rwa Leta rugomba kandi kugira ishami rishinzwe igenzura ry’imbere mu kigo (Internal Audit) na Komite ishinzwe igenzura (Audit Committee).
Icyakora, ibigo bimwe na bimwe bishobora gusangira Komite ishinzwe igenzura.
Aya mabwiriza agizwe n’ingingo 109, akazakurikizwa n’inzego za Leta zo ku rwego rw’igihugu, iz’ibanze, ibigo bya Leta bidaharanira inyungu bitagenerwa ingengo y’imari ya Leta ndetse n’ibigo biyishamikiyeho.

