Abahinzi bo mu turere tumwe na tumwe tw’u Rwanda dukunze kwibasirwa n’amapfa bagiye kubona ubufasha bwo guhangana n’ingaruka z’imvura igwa nabi ndetse n’izuba rimara igihe kirekire.
Izaba ari iyo kubongerera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugoboka ubuhinzi ngo butazahara.
Ubuhinzi bwo mu Rwanda n’ubw’ahandi bukunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziteza imyuzure hamwe, zigateza amapfa ahandi, indwara zikibasira amatungo n’imyaka, abantu bagasuhuka.
Ingaruka ku bukungu bw’ibihugu ziba nyinshi, bigatuma ibiciro ku masoko bizamuka, ubuzima bugahenda.
Mu rwego rwo gufasha ibihugu bifite ubushobozi buke bw’ubukungu, hari gahunda iherutse kwemerwa ikubiyemo imishinga ibiri yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ifite agaciro k’amafaranga agera kuri miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika.
Inama y’Ubutegetsi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere niyo iherutse gushyiraho ingano y’ayo mafaranga mu kiswe ‘Adaptation Fund.’
Muri iyo nkunga, u Rwanda rwagenewe miliyoni 4.97 z’amadolari, azakoreshwa mu gufasha abahinzi bato bo muri Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.
Andi miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika azakoreshwa mu mushinga w’Akarere ugamije gufasha aborozi n’abaturage bakora ubworozi buvanze n’ubuhinzi bo muri Kenya, Ethiopia na Somalia.
Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Iterambere (UNDP), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Abahinzi bato bo muri utu turere twavuzwe haruguru, bazafashwa kubona amakuru y’iteganyagihe ajyanye n’aho batuye, gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bujyanye n’imihindagurikire y’ikirere no kubagezaho ikoranabuhanga ribafasha kongera umusaruro.
Uzafasha mu kunoza serivisi zitangwa n’abajyanama mu by’ubuhinzi, kugira ngo abahinzi bajye bafata ibyemezo bishingiye ku makuru ahagije ku bijyanye n’igihe cyo gutera imyaka, kuyitaho n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi.
Intego ni ukuzabafasha kugabanya igihombo giterwa n’ihindagurika ry’ikirere.
Umushinga kandi uzakorana n’amakoperative y’abahinzi, inzego z’ibanze n’imiryango ikorera mu baturage, hagamijwe kongerera abaturage uburyo bwo kumenya ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere no kugira uruhare mu kubishakira ibisubizo.
Biteganyijwe ko uzagirira akamaro nibura abahinzi bato 10.000, ukabarinda gutakaza uburyo bwabo bwo kubaho.
Impamvu hatoranyijwe uturere dutatu
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana, yabwiye The New Times ko uyu mushinga uzibanda ku bice byagiye bigira ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere mu myaka itanu ishize.
Ati: “Muri utu turere, umushinga uzashyirwa mu bikorwa mu mirenge ikunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Mu myaka itanu ishize, iyo mirenge yagiye ihura n’ingaruka zikomeye z’ihindagurika ry’ikirere, ari na yo mpamvu yatoranyijwe muri uyu mushinga.”
Mu 2025, izuba ryinshi ryamaze igihe kirekire mu Karere ka Kayonza ryatumye imyaka yangirika, imiryango ibarirwa mu bihumbi ikenera gufashwa kubona ibiribwa.
Hari niyasuhukiye mu Turere twa Kirehe.
Abantu 97.951 bo mu miryango irenga 23.000 bahawe ubufasha bw’ibiribwa mu mirenge ya Ndego, Rwinkwavu, Kabare na Mwili, yari mu yibasiwe cyane n’icyo kibazo.
Ibibazo nk’ibi byanagaragaye mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, aho imvura yaguye bitinze bigatuma igihe cyo gutera imyaka gihinduka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyari cyatangaje ko igihe imvura y’umuhindo (Nzeri-Ukuboza) izatangirira kugwa kizahinduka bitewe n’uduce dutandukanye tw’igihugu.
Mu iteganyagihe ryacyo, cyagaragaje ko mu Karere ka Kirehe n’ahandi hasigaye mu turere twa Ngoma na Kayonza, imvura yari iteganyijwe gutangira hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Ukwakira.
Inkunga yagenewe u Rwanda iri muri gahunda yagutse ya Adaptation Fund igamije kongerera ubushobozi abaturage bugarijwe n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere.
Adaptation Fund ni ikigega giterwa inkunga hagamijwe gushyigikira imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko ibihugu n’abaturage bibasirwa cyane n’ingaruka zayo.
Intego ni ukubongerera ubushobozi bwo guhangana n’amapfa, imyuzure n’ibindi bibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

