Abasirikare 254 bo mu ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA) barimo Ofisiye n’abandi bafite amapeti mato barangije amasomo baherwaga mu Rwanda na RDF.
Bose bagize umutwe udasanzwe w’ingabo za Repubulika ya Centrafrique, bakaba bahawe amasomo bise Basic Special Operations Force Training Course, icyiciro cya kabiri cya 2026.
Abarimu b’amasomo, imyitwarire n’imigenzereze mu ngabo z’u Rwanda nibo bahuguye abo basirikare bari bamaze igihe batorezwa mu kigo cy’abasirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Igikorwa cyo kurangiza ayo mahugururwa no kwemerera abo basirikare ko binjiye mu kazi cyayobowe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga ari kumwe na mugenzi we uyobora ingabo za Repubulika ya Centrafrique Gen Zéphirin Mamadou.
Abasirikare ba Forces Armées Centrafricaines( FACA) bahuguwe mu mikorere ya gisirikare, imyitozo ijyanye no kwikura aho rukomeye no kwivuna umwanzi muri rusange.
Bongeye kwibutswa kandi imyitwarire ikwiriye ingabo y’igihugu icyo ari cyo cyose irangwa n’ubutwari, gukunda igihugu no gukora mu nyungu z’abaturage.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yashimiye abahuguwe, ababwira ko intambwe bateye idakwiye kuzasubira inyuma.
Muganga yababwiye ko kuba baramaze amezi atandatu biga, bikwiye kubabera impamba yo guharanira ko ibyo bize bizagirira akamaro igihugu cyabo.
Yabashishikarije gukomeza kubahiriza amahame y’ubunyamwuga bungukiye muri ayo mahugurwa, gukorera igihugu cyabo babikunze no gukoresha neza ubumenyi bungutse.
General Mubarakh Muganga yabwiye abo basirikare ko RDF izakomeza gukorana n’ubuyobozi bwabo binyunze mu bufatanye busanzwe buranga ubuyobozi bw’ibihugu byombi.
Umugaba Mukuru wa FACA , Gen Zéphirin Mamadou, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda n’abarimu batanze aya mahugurwa, ku bwitange, ubunyamwuga n’umurava bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu.
Yizeye ko ubumenyi, ikinyabupfura n’ubushobozi abasirikare be bungukiye muri aya mahugurwa bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’ituze iwabo.
Nubwo iki gihugu gifite amahoro muri rusange, gikeneye kubaka igisirikare gihamye kizafasha ubuyobozi gutsimbakaza umutekano n’umudendezo mu baturage ubwo RDF izaba itakiri ku butaka bwabo.
2LT Christ Ngboundourou wo muri ziriya ngabo yavuze ko yiyemeje gushyira mu bikorwa ubumenyi yungukiye mu Rwanda, mu kurinda igihugu cye n’abaturage ba Repubulika ya Centrafrique.
Mu byo ingabo za Repubulika ya Centrafrique zigiye mu kigo cya Nasho i Kirehe harimo n’amayeri akoreshwa ku rugamba, akubiyemo kurasa neza hakoreshejwe imbunda nto n’inini, kurwana badakoresheje intwaro, kwambuka imigezi n’ahantu hari amazi, kugendera ku makarita ya gisirikare, ibikorwa bya gisirikare byifashisha kajugujugu n’ibindi.





Amafoto/RDF

