Uhanganye Na Netanyahu Arahabwa Amahirwe Yo Kumusimbura

Peter Taarifa
5 Min Read
Gadi Einskot

Kugeza ubu, Gadi Eisenkot uyoboye ishyaka rya Yashar muri Israel ararusha Benjamin Netanyahu amahirwe yo kuyobora Guverinoma nshya ishobora kuzashyirwaho.

Ababivuga babishingira ku ngingo y’uko Abadepite bo mu Nteko ya Isiraheli bavuga ko bashaka ko Gadi Eisenkot ari we bifuza ko yazashyiraho Guverinoma.

Icyakora, kumushyigikira ngo ahabwe izo nshingano ntibivuze ko byanze bikunze azabasha kuyobora igihugu.

Mu matora aheruka, ishyaka rya Yashar ryabonye imyanya 21 mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel, riba irya mbere mu mashyaka atari mu ihuriro rya Netanyahu ribigezeho.

Gusa nta ruhande rwabashije kubona imyanya 61 muri 120 isabwa kugira ngo rushobore gushyiraho Guverinoma.

Kugeza mu mpera z’iki cyumweru, abadepite 67 bari bashyigikiye ko Eisenkot ahabwa amahirwe ya mbere yo gushyiraho Guverinoma, mu gihe abashyigikiye Netanyahu bari 46.

Nubwo ari uko bimeze, amaso ahanzwe Perezida Isaac Herzog uzatangaza uzahabwa ubwo bubasha.

Eisenkot ayoboye ihuriro ry’amashyaka ane yiyise ‘ay’impinduka’ afite imyanya 48.

Bivuze ko akeneye gushyigikirwa n’andi mashyaka kugira ngo agere ku myanya 61.

Amahitamo ahangayikishije Eisenkot

Inzira ya mbere Eisenkot agomba kugerageza ni ugukorana n’amashyaka y’Abayahudi b’abahezanguni mu idini rya kiyahudi (Ultra-Orthodox), asanzwe afitanye umubano ukomeye na Netanyahu.

Ishyaka United Torah Judaism, rifite imyanya irindwi, ryagaragaje ko rishobora gushyigikira uruhande rwemera kugabanya ibihano bihabwa abanga gukora umurimo wa gisirikare.

Ibi byashoboka nyuma y’uko Avigdor Lieberman, umwe mu banyapolitiki bari mu ihuriro rya Eisenkot, agaragaje ko yemera ibiganiro n’ayo mashyaka, nubwo yari asanzwe ayarwanya.

Icyakora, ishyaka rya Shas, na ryo rihuje inyungu n’ayo mashyaka, riracyashyigikiye Netanyahu.

Ikindi ni uko gukorana n’ayo mashyaka byasaba Eisenkot kwisubiraho ku isezerano yari yarahaye abamutoye ryo guhindura politiki yo gusonera bamwe mu rubyiruko rw’Abayahudi gukora igisirikare.

Inzira ya kabiri ni ugukorana n’amashyaka ahagarariye Abarabu. Ayo mashyaka afite imyanya 19 mu Nteko, kandi iyo nzira ishobora gufasha Eisenkot kugera ku bwiganze bukenewe.

Ariko na byo biragoye kuko Lieberman yamaze kuvuga ko atazashyigikira Guverinoma ishingiye ku bufatanye n’ayo mashyaka.

Hari n’abandi badepite bo muri iryo huriro batifuza gukorana n’amashyaka y’Abarabu.

Inzira ya gatatu ni ugushyiraho Guverinoma y’ubumwe ihuza Netanyahu n’amwe mu mashyaka y’abatavuga rumwe na we.

Kugeza ubu, abayobozi b’ihuriro rya Eisenkot bamaze kugaragaza ko bashaka ko Netanyahu ava ku butegetsi, bityo ubu buryo na bwo bukaba bugoye.

Ese Netanyahu ashobora kuguma ku butegetsi?

Eisenkot azahabwa iminsi 28 yo kugerageza gushyiraho Guverinoma, ishobora kongererwaho indi 14 Perezida aramutse abimwemereye.

Iyo minsi nirangira atabigezeho, undi munyapolitiki (ushobora kuba Netanyahu cyangwa undi) ashobora guhabwa ayo mahirwe cyangwa igihugu kikongera kujya mu matora.

Nubwo Eisenkot afite amahirwe menshi yo guhabwa inshingano zo gushyiraho Guverinoma, biracyagaragara ko kubona ubwiganze mu Nteko bizamusaba ubwumvikane bukomeye n’andi mashyaka, ndetse no kwisubiraho kuri bimwe mu byo yari yarasezeranyije abamutoye.

Gadi Einskot ni muntu ki?

Gadi Eisenkot ni umunyapolitiki wo muri Isiraheli, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu (IDF). Ubu ni we uyoboye ishyaka rya Yashar, riharanira gusimbura Benjamin Netanyahu ku butegetsi.

Yavutse ku wa 19 Gicurasi 1960, avukira i Tiberias.

Amateka ye mu gisirikare

Yinjiye mu gisirikare mu 1978, mu mutwe w’ingabo zirwanira ku butaka uzwi nka Golani Brigade.

Yagiye azamuka mu ntera, agirwa umuyobozi w’imitwe itandukanye y’ingabo.

Kuva mu 2015 kugeza muri Mutarama 2019, yabaye umugaba mukuru wa 21 w’ingabo za Israel.

Yamaze imyaka 41 mu gisirikare mbere yo kugisezereramo mu 2019.

Yinjiye ate muri politiki?

Mu 2022, yinjiye muri politiki atorwa kuba Umudepite. Nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, yinjiye muri Guverinoma y’ubutabazi ya Netanyahu, aba mu bagize akanama kagenzuraga ibikorwa by’intambara.

Muri Kamena 2024, yavuye muri iyo Guverinoma, anenga Netanyahu ku buryo yayoboraga intambara.

Muri Nzeri 2025, yashinze ishyaka rye rya Yashar, ubu akaba ari we uriyoboye.

Ikindi cyamuranze

Mu ntambara ya Gaza, umuhungu we Gal Eisenkot n’abishywa be babiri bapfiriye mu mirwano. Ibyo byatumye agaragara cyane mu biganiro ku mutekano wa Isiraheli no ku hazaza h’iyi ntambara.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *