Amerika na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) byiyemeje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye, by’umwihariko, mu bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi, ibikorwa remezo n’ingufu.
Amabuye y’agaciro y’ingenzi ni amabuye muri iki gihe akunzwe bitewe n’akamaro afite mu gukora ibyuma by’ikoranabuhanga, ibyogajuru n’intwaro.
Ibyo kwihutisha imikoranire ya DRC na Amerika muri uru rwego byagarutsweho mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe gukurikirana no kuyobora ubu bufatanye yabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 5 Ugushyingo 2026.
Ikurikiye amasezerano y’ubufatanye bise ubw’ingenzi (Strategic Partnership Agreement) yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse n’inama ya mbere y’iyi komite yabaye ku wa 5 Gashyantare 2026.
Kinshasa na Washington bemeza ko hari ubushake bukomeye bw’uko imigambi yemeranyijweho yashyirwa mu bikorwa byihuse binyuze mu mishinga igenzuwe kandi ikurikiranwa neza hagendewe ku ngengabihe n’ibipimo bigaragaza umusaruro wagezweho.
Mu itangazo impande zombi zihuriyeho ryabonywe na Radio Okapi, handitsemo ko hari komite ifite inshingano zo kuyobora ubufatanye mu rwego rwa politiki n’ingamba, kunoza imikoranire hagati y’inzego z’ibihugu byombi no gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe rigeze.
Amabuye y’agaciro ari mu byibanzweho
Ibihugu byombi byifuza guteza imbere uburyo bwo kuyacukura, kuyatunganya no kuyageza ku masoko mpuzamahanga, mu buryo butekanye, buciye mu mucyo kandi bugendana n’uko ibiciro ku masoko mpuzamahanga bihagaze nta ruhande ruryamiye urundi.
Ubu bufatanye ntibuzagarukira k’ugucukura amabuye y’agaciro no kuyohereza mu mahanga.
Hazabamo no kuyatunganyiriza muri Congo, kuyongerera agaciro, kuyakoresha mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho no guhererekanya ubumenyi n’ikoranabuhanga mu biyerekeyeho.
Abanyapolitiki b’i Kinshasa bemeza ko ibyo bizatuma igihugu cyabo kigira inganda zihagaze neza mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, bigaha akazi urubyiruko n’abagore.
Leta zombi zifuza kandi gushishikariza ibigo by’Abanyamerika n’ibigo by’imari gushora imari mu mishinga yatuma Congo yungukira mu gutunganya no kongerera agaciro umutungo kamere wayo.
Gusa, zagaragaje ko ishoramari rigomba kugendera ku mahame y’imiyoborere myiza, gukorera mu mucyo, kurengera ibidukikije no kwita ku nshingano abashoramari bagomba kugira ku baturage.
Umushinga wa Grand Inga n’umuhora wa Lobito mu byihutirwa
Ibikorwa remezo by’ingenzi na byo biri mu nkingi z’ingenzi z’ubufatanye bwa Congo na Amerika.
Ibihugu byombi byagarutse ku mushinga wo gutunganya umuhora wa Sakania-Lobito, ufatwa nk’imwe mu nzira zafasha guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri aka karere.
Byanashimye inama ya mbere ya Komite ishinzwe guhuza no kuyobora umushinga w’urugomero runini rw’amashanyarazi rwa Grand Inga, yabaye ku wa 26 Ukwakira 2026.
Ibiganiro byibanze ku gukomeza imyiteguro y’uyu mushinga, cyane cyane mu bijyanye n’ubushakashatsi bwa tekiniki, imari, inzego zizawushyira mu bikorwa n’amategeko azagenga imikorere yawo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo, uyu mushinga ushobora kuzagira uruhare mu kongera umusaruro w’amashanyarazi, guteza imbere inganda, gutunganya amabuye y’agaciro no guteza imbere ubuhinzi bugezweho bushingiye ku nganda.
Ibihugu byombi byashimangiye kandi ko uyu mushinga ugomba gushyirwaho ingamba zo kurengera ibidukikije n’abaturage, abaturage baho bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryawo, bakigishwa n’ubumenyi bukenewe kugira ngo uzabashe gushyirwa neza mu bikorwa.
Umutekano mu Burasirazuba bwa Congo na wo wagarutsweho
Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari nawo wari mu ngingo zaganiririwe i Paris.
Amerika na Congo byemeranyije ko amahoro n’umutekano ari ingenzi kugira ngo ubufatanye bw’ibihugu byombi bushobore gushyirwa mu bikorwa no kugira ngo ishoramari ryiyongere.
Byongeye gushimangira ko bishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ryuzuye, rishobora kugenzurwa kandi rirambye ry’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Byanashimangiye ko hagomba kubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’ubutaka bwa Congo, ndetse n’uburenganzira bw’abasivili bukarindwa.
Hagaragajwe kandi ko hakenewe gushyirwaho uburyo bwatuma abavuye mu byabo kubera intambara, batahuka ku bushake kandi mu mutekano usesuye.
Mu rwego rwo kuva ku byemejwe bikagera ku bikorwa bifatika, ibihugu byombi biteganya gukomeza gutegura uburyo buzakoreshwa mu micungire y’ikigega cy’umutungo wiswe ‘uw’ingenzi w’igihugu’ (Strategic Asset Reserve).
Muri iyo gahunda, harimo gushyiraho amabwiriza azagena umutungo ushobora gushyirwa muri icyo kigega n’uburyo abashoramari b’Abanyamerika bazashishikarizwa kuwushoramo imari.
Hazashyirwaho ingengabihe yo gusuzuma imishinga yashyizwe imbere, gukomeza imyiteguro y’umushinga wa Grand Inga no kumenya ishoramari ryihutirwa rikenewe mu mushinga w’umuhora wa Sakania-Lobito.
Sakania-Lobito ni inzira y’ubwikorezi n’ubucuruzi ihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’icyambu cya Lobito kiri muri Angola, ku nkombe z’inyanja ya Atlantika.
Ni umushinga w’ingenzi ugamije koroshya ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro, ibicuruzwa n’abagenzi, hifashishijwe cyane cyane gari ya moshi n’ibindi bikorwa remezo.
Mu mushinga wagutse wa Lobito, Sakania ni agace ko mu Ntara ya Haut-Katanga muri Congo, kari hafi y’umupaka wa Zambia.
Ni ho hateganywa ko umuhanda wa gari ya moshi uzagera unyuze mu bice bikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Izindi ntambwe zirimo kuzashyiraho abantu bazajya bahagararira inzego z’ibihugu byombi mu gukurikirana ubu bufatanye, ndetse no gutegura inama zizahuza abashoramari b’Abanyamerika n’ibigo by’imari bizateza imbere ibikorwa by’iterambere.
Ibihugu byombi byavuze ko byifuza ko umubano wabyo utagarukira ku masezerano gusa, ahubwo ugatanga umusaruro ugaragara ku baturage ba Congo n’aba Amerika.
Gusa, itangazo ryashyizwe ahagaragara ntirigaragaza ingano y’amafaranga ateganyijwe gushorwa muri iyi mishinga cyangwa igihe nyacyo buri mushinga uzaba watangiriye.

