YouTube Yahaye Bruce Melodie Igihembo Cya Zahabu

Peter Taarifa
2 Min Read
Icyemezo cya YouTube cy'uko Melodie yabaye indashyikirwa.

Itahiwacu Bruce ari we Bruce Melodie, yashyikirijwe igihembo cya Gold Play Button gitangwa na YouTube nyuma yo kugeza ku bantu miliyoni imwe bayandikishije ngo ajye abagezeho indirimbo ze.

Niwe muhanzi ugeze kuri iri kamba rya zahahu kuko abandi ari bo Mbonyi na Meddy bafite irya Silver.

Ni kimwe mu bihembo byo guha agaciro abahanzi kubera ibihangano byabo bishimwa kandi bikarebwa n’abantu benshi ku rwego mpuzamahanga.

Bruce Melodie kuri X yanditse ati: “Intego imwe, shene imwe, abiyandikishije kuri yo miliyoni imwe! Nishimiye guhabwa Gold Play Button ya YouTube. Iki gihembo ni icyanyu, kandi ni intangiriro y’izindi ntambwe zikomeye ziri imbere!”

Uyu muhanzi yari yujuje miliyoni imwe y’abamukurikira kuri YouTube muri Gicurasi 2026, aba umuhanzi wa gatatu w’umunyarwanda uririmba ku giti cye ugeze kuri uwo mubare, nyuma ya Meddy na Israel Mbonyi.

Iki gihembo akigezeho mu gihe akomeje ibikorwa bye by’umuziki, aho muri Nzeri 2026 yashyize hanze indirimbo nshya yise Irya 4, mu rwego rwo gukomeza kugeza ibihangano bye ku bakunzi be.

Mu minsi iri imbere arateganya gukorera igitaramo muri Zambia, akaba yaboneyeho gutumira Abanyarwanda n’abaturage b’aho kuzaza kwifatanya nawe.

Ati: “Zambia, tuzahurireyo vuba!”

Ese Gold Play Button itanga amafaranga?

Oya. Ni igihembo cy’ishimwe gusa, ntabwo gitanga amafaranga cyangwa ngo gihite cyongera amafaranga umuhanzi akura kuri YouTube.

Icyakora gifite agaciro kuko kigaragaza ko umuhanzi afite abakunzi benshi ku rwego mpuzamahanga, kikongera icyizere cy’abaterankunga n’ibigo bishobora gukorana na we.

Kigaragaza kandi iterambere ry’umuyoboro we n’ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi.

Mbere yo kukimuha, YouTube ibanza kugenzura niba umuyoboro wujuje ibisabwa, harimo gukoresha ibihangano by’umwimerere no kubahiriza amategeko yayo mbere y’uko ihemba runaka.

Bityo, Gold Play Button ni intambwe ikomeye ku muhanzi nka Bruce Melodie, ariko Diamond Play Button niyo rwego rukurikiraho kandi rwo rusaba ko aba afite abantu 10,000,000 kuri YouTube ye.

Hejuru y’iri kamba hari irya ‘gaheraheza’ bita Red Diamond Play Button rihabwa ufite abantu 100,000,000.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *