Abacuruzi B’I Rubavu Basubiye Mu Kazi

Nyuma y’Icyumweru kirengaho iminsi mike abacuruzi bo mu mujyi wa Rubavu bahagaritse imirimo batinya ko imitingito yabagirira nabi, mu ntangiriro z’iki Cyumweru akazi kasubukuwe.

Hari hashize igihe muri kariya gace n’ahandi hahegereye humvikana imitingito myinshi ndetse igasenya inyubako z’abaturage n’ibikorwa remezo.

Mu rwego rwo kwanga ko hagira uhasiga ubuzima, bamwe bahisemo gufunga amaduka, bajya mu ngo zabo ndetse hari n’abahunze bava mu byabo bajya kuba muri za Stade ahari hateguwe.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31, Gicurasi, 2021 nibwo abanyeshuri bigaga mu mashuri ari mu mujyi wa Rubavu bagahagarika amasomo birinda ko bagwirwaho n’inzu, basubiye mu masomo yabo.

- Advertisement -

Iriya mitingito yangije cyane ibikorwa remezo mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Rugerero na Nyamyumba.

Kuri Twitter Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Bwana François Habitegeko yashyizeho amafoto yerekana uko ubucuruzi bwasubiye mu bikorwa, abamotari batwara abagenzi, abacuruzi bafunguye amaduka n’abadandaza ibiribwa birimo imboga bari kubikora.

Nyiragongo yaracururutse…

Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz cyaraye gitangaje ko nta kigaragaza ko Nyiragongo yaba ishaka kongera kuruka cyangwa ngo iteze ibyago mu Kiyaga cya Kivu, mu gihe Repubulika ya Demokarasi yo yamaze kwimura abaturage benshi mu Mujyi wa Goma.

Iki kirunga cyarutse ku wa 22 Gicurasi abaturage benshi barahunga, nyuma baza kugenda basubira mu byabo.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Kigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Dr Twagirashema Ivan, yavuze ko imitingo yacogoye kuko yatangiye iri ku kigero (magnitude) cya gatanu, ubu myinshi isigaye ku kigero cya kabiri.

Yavuze ko hagendewe ku bipimo bishya, nta kigaragaza ko Nyiragongo yaba ishobora kongera guhita iruka.

Uku guhumuriza abaturage biri mu byatumye bongera gusubira mu byabo.

Bongeye kurema isoko
Amaduka yafunguye

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version