Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abandi Bakobwa 80 Bo Muri Nigeria Bashimuswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Iterabwoba

Abandi Bakobwa 80 Bo Muri Nigeria Bashimuswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2021 8:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
The mother of Muhammad Bello, one the students who was abducted by gunmen, reacts in Kankara, in northwestern Katsina state, Nigeria December 14, 2020. REUTERS/Afolabi Sotunde
SHARE

Abana biga mu mashuri abanza mu Ntara zitandukanye za Nigeria bahorana ubwoba bw’uko bari bushimutwe n’abarwanyi nk’uko byagenze kuri bagenzi babo mu bihe bitandukanye. Abiga i Kaduna baraye bashimuswemo abanyeshuri 80.

Reuters yatangaje ko amakuru yahawe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 18, Kamena, 2021 avuga ko bariya bana bashimutiwe mu ishuri ryabo riri ahitwa Kebbi mu Ntara ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Polisi ikorera muri kariya gace ivuga ko abarimu batanu bigishaga ku kigo bariya bana bigamo nabo bashimuswe.

Andi makuru avuga ko umwe mu bapolisi wari hafi aho yarashwe na bariya barwanyi agapfa.

Gushimuta abana byabaye indi ntwaro y’abakora iterabwoba…

Mu ijoro ryo kuwa 30, Gicurasi, 2021 Muri  Leta ya Niger, imwe mu zigize Nigeria hashimuswe abana bari mu kigo cy’amashuri aho bari bacumbikiwe.

Icyo gihe abarwanyi baraje barasa mu bashinzwe kurinda ikigo, abantu bakwirwa imishwaro, baboneraho gushimuta abo bana.

Kugeza ubu nta mubare uratangazwa w’abana bashimuswe na bariya barwanyi.

Abana bashimuswe bigaga mu ishuri rigisha Korowani riri mu gace ka Salihu Tanko.

Byabaye mu masaha ashyira saa sita z’ijoro ku Cyumweru tariki 30, Gicurasi, 2021.

Ikigo bashimutiwemo  gicumbikira abana 200.

Ishimutwa rya bariya bana ryaje nyuma gato y’uko havuzwe urupfu rwa Abubakar Shekau wamaze igihe kinini ayobora Boko Haram,  bikavugwa ko yishwe n’abarwanyi bo muri Al Qaeda ikorera muri Nigeria.

Abubakar Shekau

Ikindi ni uko hari abandi banyeshuri bari bamaze igihe gito barekuwe ariko hatanzwe ingurane 350 000 euros.

Byatangiye muri 2014…

Mu ijoro ryo ku itariki ya 14 rishyira iya 15, Mata, 2014, nibwo abanyeshuri b’abakobwa 276 bo mu miryango y’Abakirisitu bagabweho igitero n’abarwanyi ba Boko Haram babasanze mu kigo bigagaho barabashimuta.

Bigaga mu kigo cy’amashuri cya Leta kigenewe abakobwa cy’i Chibok muri Leta ya Borno muri Nigeria.

Icyo gihe bariya bakobwa biteguraga gukora ikizamini cya nyuma cy’ubugenge( physics) ngo bajye mu biruhuko bikuru.

Mu nzira ubwo bari bashimuse, bamwe bashiritse ubwoba basimbuka amakamyo barimo bariruka, abandi batabarwa n’ingabo za Nigeria ariko abandi bagera ku 100 barashimutwa, bagezwa mu birindiro bya Boko Haram.

Muri 2016 umwe muri bariya bakobwa witwa Amina Ali yaje gutoroka bariya barwanyi, ataha iwabo.

Yatekerereje abanyamakuru uko ubuzima we na bagenzi be bashimuswe na Boko Haram bwari bumeze ndetse abahishurira ko hari batandatu muri bagenzi be bitabye Imana.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ishimutwa rya bariya bakobwa, ariko kugeza muri Mata, 2021, nta rengero ry’abakobwa bagera ku ijana bashimuswe na Boko Haram riramenyekana mu buryo budasubirwaho.

TAGGED:AbakobwaAbanafeaturedHaramNigeriaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Ntishinzwe Guhana Gusa, Ishinzwe No Kwigisha Imyitwarire Iboneye
Next Article Umuyobozi Mukuru Mu Bushinwa ‘Uzi Inkomoko Ya COVID’ Yahungiye Muri Amerika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?