Abanyarwanda Baracyabika Amafaranga ‘Ku Musego’

Minisiteri y’imari n’igenamigambi yaraye isohoye raporo yise FinScope igaragaza uko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu kubika no kubikuza amafaranga. Ni raporo ikorwa buri myaka ine.

Nubwo abenshi muri bo bayobotse ikoranabuhanga mu kubika no kubikuza, ku rundi ruhande hari abandi bakibika mucyo umuntu yagereranya no kuyabika mu musego cyangwa mu ihembe.

MINECOFIN ivuga ko Abanyarwanda bangana na miliyoni 7 n’ibihumbi 800 bahwanye na 96% bacitse ku muco wo kubika amafaranga mu ngo kuko bitabiriye gukoresha serivisi z’imari.

Ivuga ko mu Banyarwanda bagejeje nibura ku myaka 16 y’amavuko abagera kuri 4% bahabwa amafaranga mu ntoki bakayabika mu rugo.

Iyi raporo uyu mwaka ivuga ko ubwitabire bwa serivisi z’imari bwazamuwe no gukoresha Mobile Money/Airtel Money.

MTN Mobile Money na Airtel Money ubwabyo byihariye 86% by’Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari n’ubwo harimo n’ababikoresha kugira ngo bagere kuri konti zabo muri Banki.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, avuga ko abenshi mu bataritabira gukoresha serivisi z’imari ari abagore n’urubyiruko.

Abo ngo ntibarabona amafaranga yo kubika muri banki, bitewe n’uko nta mirimo bafite, bakaba na bo bagomba gufashwa kubona igishoro.

Rwangombwa agira ati: “Aba bantu batagerwaho na serivisi z’imari bafite icyuho mu byabafasha guteza imbere ubuzima bwabo, abafite hagati y’imyaka 16-17 ni bo benshi, baracyari abanyeshuri”.

Ati: “Banki Nkuru y’u Rwanda twashatse gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari kuko hari icyuho hagati yabo n’abagabo. Dukoresheje iyo miyoboro twashoboye kubona abagore barenze ibihumbi umunani, ariko tukabaha n’amafaranga make batangiriraho. Ni izo ngamba twashyizeho kugira ngo abo 4% babashe kugerwaho na serivisi z’imari”.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, na we yizeza ubuvugizi ku bantu basaba inguzanyo kuri Mobile Money/Airtel Money kugira ngo bazajye bafata menshi ashobora kubafasha kugura inzu cyangwa ibindi bintu bihenze cyane ko iki kigo ngo cyishingira abadafite ingwate.

Mu mbogamizi bamwe bagaragaje zituma hari abatitabira kunyuza amafaranga yabo kuri Mobile Money cyangwa kuri konti muri Banki harimo ikiguzi gihanitse cyo kubikuza no kohererezanya amafaranga cyane cyane hagati ya telefone n’indi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version