Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abanyarwanda Ibihumbi 50 bagiye Guhabwa Urukingo Rwa Pfizer
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Abanyarwanda Ibihumbi 50 bagiye Guhabwa Urukingo Rwa Pfizer

Last updated: 07 June 2021 6:38 pm
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko inkingo 50.300 za Pfizer zagejejwe ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Leta hirya no hino mu Rwanda, zikazatangira guhabwa abantu batandukanye kuri uyu wa Kabiri.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko u Rwanda rwakiriye inkingo 100.600 za Pfizer, binyuze muri gahunda mpuzamahanga igamije gukwirakwiza inkingo za COVID-19, COVAX.

Kuri uyu wa Mbere Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko igice cya ziriya nkingo cyamaze kugezwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Kiti “Gukingira COVID-19 icyiciro gishya biratangira ku wa kabiri tariki ya 08.06.2021 hakingirwa abafite nibura imyaka 75. Abandi bazagenda bagerwaho hibandwa ku bakuze.”

Izindi nkingo 50,300 za Pfizer zagejejwe ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Leta hirya no hino mu #Rwanda. Gukingira #COVID19 icyiciro gishya biratangira ku wa kabiri tariki ya 08.06.2021 hakingirwa abafite nibura imyaka 75. Abandi bazagenda bagerwaho hibandwa ku bakuze pic.twitter.com/6G75FoPOTw

— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) June 7, 2021

Uru rukingo rutangwa incuro ebyiri zitandukanijwe n’ibyumweru 3 kugera kuri 4. Bivuze ko abantu bazahabwa urukingo rwa mbere, n’urwa kabiri ruzaba ruhari rutegereje.

U Rwanda rumaze iminsi muri gahunda y’ikingira. Mu kwezi gushize rwakiriye inkingo ibihumbi 247 harimo 117.600 rwahawe n’u Bufaransa, bituma rutangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca.

Kugeza kuri iki cyumweru abantu 228.169 bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa COVID-19. Igikorwa cyo gukingira cyakomeje uyu munsi.

Muri rusange abafite urukingo bahawe ni 350.400.

TAGGED:COVID-19featuredPfizer
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amavubi Atsinze Centrafrique Uruhenu: Ibitego 5-0
Next Article Dosiye Ya Karasira Yagejejwe Mu Bushinjacyaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?