Minisitiri W’Intebe Dr Ngirente Yahwituye Abarimu Abibutsa Imyitwarire Iboneye

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abarimu bagera ku 7000 ko kimwe mu bigomba gukomeza kubaranga ari imyitwarire iboneye.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu wabereye muri BK Arena.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko ‘umwarimu akwiye kuba intangarugero aho ari hose, akarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’isuku igomba kumuranga nk’Umunyarwanda.’

Dr.Ngirente avuga ko igihugu, ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange bakeneye uruhare rwa mwarimu m’ugutoza abana b’u Rwanda mu burere n’uburezi.

- Advertisement -

Avuga kandi ko  Guverinoma y’u Rwanda ishima akazi keza abarimu  bakora ndetse n’umusanzu batanga mu iterambere ry’igihugu muri rusange n’irya mwarimu by’umwihariko.

Abarimu bo mu Rwanda baherutse gushyirirwaho uburyo gutunga mudasobwa kugira ngo zibafashe mu kwihugura no kumenya uko imyigishirize igezweho ikorwa.

Ni ibyo bita Knowledge Based Economy.

Umwe mu barimu bo muri Zimbabwe bamaze iminsi mike bageze mu Rwanda, yavuze ko baje bariyemeje gufasha u Rwanda kugira abarimu bazi neza Icyongereza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kuba u Rwanda rwarashyizeho  gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ari mu buryo bwo gufasha abana kurya kandi bakarya neza.

Avuga kandi ko kuba u Rwanda rwarahaye abarimu mudasobwa nta gihombo u Rwanda rubibonamo kuko ngo zifasha abarimu b’Abanyarwanda kwihugura.

Ibyo ni REB na NESA.

Leta yateye mwarimu ingabo mu bitugu…

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana iherutse kuvuga ko  hari Umushinga w’Itegeko Minisiteri ayoboye yagejeje ku Nteko ishinga amategeko wo kureba niba abarimu bahembwa macye batasonerwa umusoro, bakajya bafata umushahara wose.

Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 2022/2023.

Muri Kanama, 2022, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangarije Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ko Guverinoma yamaze guteganya Miliyari Frw 5 zo gushyira mu kigega giha abarimu inguzanyo kitwa Umwarimu SACCO.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ariya mafaranga ashyizweho  mu gihe Leta yongerereye abarimu n’umushahara bitewe n’impamyabumenyi bahemberwaga ho.

Mu byo Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byemejwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugira imibereho myiza, harimo ko n’uko umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yongerewe  Frw 50.849  k’umushahara utahanwa yahembwaga.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1)  yongerewe Frw 44.966  ku mushahara utahanwa  yahembwaga.

Hongerewe ndetse n’umushahara utahanwa w’abayobozi  b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu  bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku  bw’amasezerano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version