Israel Irashaka Kuzamura Ubukerarugendo Bukorerwa i Kibeho

Ubwo yasuraga Akarere ka Nyaruguru, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam yagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’aka  Karere bumubwira ko bucyeneye inkunga mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa i Kibeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Emmanuel Murwanashyaka yakiriye Ambasaderi Ron Adam amugezaho ibyo Akarere ayoboye kifuza guterwamo inkunga.

Icy’ibanze baje kwemeranyaho ni ukuzamura urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa mu Murenge wa Kibeho.

Abantu bagera ku 50 000 buri mwaka basura aho Bikira Mariya yabonekereye abakobwa babaga muri kiriya gice.

- Advertisement -

Ubu i Kibeho habaye ahantu hazwi cyane kubera ibyahabaye muri mwaka wa 1981 ubwo Bikira Mariya yabonekeraga bariya bakobwa ari bo Alphonsine Mumureke, Marie Claire Mukangango na Nathalie Mukamazimpaka.

Abakobwa babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho

Kubera ko i Kibeho ari ho hantu hamamaye cyane muri Afurika ku byerekeye ibonekerwa ryakozwe na Bikira Mariya, byatumye abantu baturuka hirya no hino baza kumuramya.

Byabaye ngombwa ko hubakwa ibikorwa remezo byo kubakira ariko nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  bubivuga, aho kubakirira haracyari hato.

Ubusanzwe ahandi Bikira Mariya yabonekereye abantu ni i Fatima n’i Lourdes aha ni muri Espagne.

Mu biganiro Akarere ka Nyaruguru kagiranye na Ambasade ya Israel, kabusabye kureba uko habaho ubufatanye mu kuzamura urwego rwa buriya bucyerarugendo, i Kibeho kahubakwa hoteli zihagije zo kwakira abahasura kandi n’abashinzwe gutembereza ba mukerarugendo bagahugurwa mu ndimi.

Ambasaderi Ron Adam ari kumwe n’abayobozi muri Nyaruguru

Izo ndimi ni Igifaransa n’Icyongereza.

Akenshi usanga abatembereza ba mukerarugendo baba bazi ururimi rumwe  cyangwa narwo bataruzi neza.

Nyuma yo kumva ibyo ab’i Kibeho bacyeneye kugira ngo bateze imbere ubukerarugendo bwabo bushingiye ku iyobokamana, Ambasaderi Ron Adam yabasezeranyije ko azagira uruhare mu kubicyemura ariko ngo bizaganirwaho n’abandi bafatanyabikorwa.

Israel ni igihugu gifite henshi hakorerwa ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana…

Ku byerekeye iyobokamana, Israel ifite umurwa mukuru witwa Yeruzalemu utuwe n’abaturage baba mu madini atatu akomeye ku isi kandi buri dini rifite aho barisengera.

Ayo madini ni Ubukirisitu, Islam n’Idini Ry’Abayahudi.

 Ku byerekeye Ubukirisitu, Israel niho Yezu Kristu yavukiye, arahakurira kugeza apfuye amanitswe ku giti.

Yishwe n’Abaromani bamushinjaga kwangisha ubutegetsi abaturage, ababwira ko we ubwe ari Umwami.

Kubwira Ubwami bw’Abami bw’Abaromani ko ari we Mwami w’ukuri waje gukura abantu mu bibazo bafite, ntabwo byari bumugwe amahoro.

Aho  Yezu Kristu yashyinguwe n’ubu harahari. Mu Cyongereza bahita The Garden Tomb.

Muri Bibiliya bahita i Gorgotha.

i Gorgotha ahari imva ya Yezu Kristu

Abahanga bavumbuye kandi bemeza ko iyi mva ari iya Yezu Kristu mu mwaka wa 1867.

Ahandi hazwi cyane ni ahitwa mu Murima w’Imizeti.

Uyu murima w’imizeti uhereye i Yeruzalemu, ukaba ugaruka kenshi muri Bibiliya, haba mu Isezerano rya Kera no mu Isezerano Rishya.

Mu isezerano rya Kera, havugwamo igihe Umwami Dawidi yahungaga umuhungu we Abusalomo washakaga kumuhitana, ariko uyu akaza kwicwa n’umugaba w’ingabo za Dawidi witwaga Yowabu amusanze anagana mu giti cy’imizeti imisatsi ye yafashwemo ubwo yirukaga ku ifarasi.

Hongera kuvugwa mu Isezerano rishya ubwo Yezu Kristu yahagishirizaga Intumwa ze ubwenge butandukanye ndetse ngo ni n’aho yazamukiye ajya mu ijuru nyuma yo kuzuka.

Mu murima w’Imizeti

Muri rusange, kuba Israel yagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana i Kibeho ni ikintu cyiza cyafasha mu kongera umubare w’abahasura kandi bakumva baguwe neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version