Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarimu B’I Kigali Bakingiwe COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abarimu B’I Kigali Bakingiwe COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 March 2021 12:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali abarimu 1851 bakorera mu mashuri atandukanye mu turere tugize Umujyi wa Kigali bari gukingirwa icyorezo COVID-19.

Ni ku munsi wa kabiri mu Rwanda bakingira abaturage.

Hamwe mu hari gukingirirwa Abanyarwanda ni i Remera muri Gasabo, ku Biro bya Rwanda Revenue Authority no kuri Kigali Arena.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19, haherewe ku matsinda afite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo cyangwa kuzahazwa nacyo.

Iyi minisiteri yatangaje ko “iki gikorwa cyatangiye mu turere twose.”

Abakingirwa barimo abakozi bo kwa muganga cyane cyane abakurikirana abarwayi ba COVID-19 mu mavuriro atandukanye n’abandi bantu bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo; abantu bafite imyaka 65 no hejuru yayo; abafite uburwayi bwa karande cyane cyane diyabete, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi; hakiyongeraho n’abafite ubumuga.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’uko ku wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX.

 Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwakiriye izindi nkingo 50.000 rwahawe n’u Buhinde.

Izi nkingo u Rwanda rumaze kubona zishobora gukingira abantu hafi ibihumbi 200, kuko iza AstraZeneca na Pfizer bisaba ko umuntu aziterwa inshuro ebyiri kugira ngo byizerwe ko akingiwe neza, hagati y’urukingo rumwe n’urundi hakajyamo nibura ibyumweru bitatu.

Izi nkingo zirimo guterwa ku kuboko.

U Rwanda rufite intego yo gukingira 30% by’abaturage bose mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, rukazaba kandi rwakingiye 60% by’Abanyarwanda bose mu mwaka utaha wa 2022.

Binyuze muri gahunda ya COVAX igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo za COVID-19, kugeza muri Gicurasi 2021 u Rwanda ruzaba rumaze guhabwa inkingo 744.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer/BioNTech.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka gutangaza ko u Rwanda rurimo gukorana n’abafatanyabikorwa n’ibihugu by’inshuti, kugira ngo haboneke inkingo zihagije zo gukingira Abanyarwanda babikeneye kurusha abandi.

Hagati aho imibare itangwa na RBC ivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021 hakingiwe abantu 75 000.

Abantu 75 000 bakingiwe mu munsi umwe
TAGGED:AbanyarwandaAbarimufeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubanza Rwa Idamange Ruzaba Rumwe Mu Manza Zizavugwa Cyane Muri 2021
Next Article Havumbuwe Umusozi Ufite 90% By’Ubutaka Burimo Zahabu!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?