Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashinwa Bafungiwe Muri DRC Bakekwaho Kwiba Zahabu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abashinwa Bafungiwe Muri DRC Bakekwaho Kwiba Zahabu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2025 10:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba bagabo bafatanywe zahabu bivugwa ko babonye mu buryo bwa magendu( Ifoto@ The Heritage Times)
SHARE

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo Jean Jacques Purusi Sadiki yavuze ko hari Abashinwa batatu baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwiba zahabu. Ndetse ngo basanganywe $800,000 mu nsi y’intebe y’imodoka bari barimo.

Bivugwa ko bafatanywe zahabu n’amadolari($)800,000.

BBC News Gahuza yanditse ko abo bagabo bafashwe nyuma y’uko hari irindi tsinda ry’Abashinwa rishinjwe kugira ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gace aba bantu bafatiwemo.

Purusi yavuze ko bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ayo mabuye bafitanye umubano mwiza n’abantu bakomeye bo mu murwa mukuru Kinshasa, iyo ikaba impamvu yatumye kubafata byaragizwe ibanga ngo hatazagira ubarya akara, umugambi ugapfuba.

Yavuze ko  iyo zahabu n’ayo madolari byabonetse nyuma yo gusaka byimbitse imodoka bari barimo aho babafatiye muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Jean-Jacques Purusi Sadiki

Icyakora nta ngano nyayo y’iyo zahabu yatangajwe.

Mu gusobanura iby’iki kibazo Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yavuze ko mu minsi yatambutse hari Abashinwa 17  batawe muri yombi bashinjwa kugira ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko bararekurwa bisubirira iwabo.

Imikoranire yabo na bamwe mu bantu bakomeye b’i Kinshasa niyo ivugwaho kuba intandaro yo kurekurwa bakitahira.

BBC ivuga ko ntacyo Ambasade y’Ubushinwa iravuga ku ifatwa ry’abo bagabo.

TAGGED:AbashinwaAmadolariAmajyepfoKivuMagenduZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Batega RwandAir Imbere Mu Gihugu Bariyongera
Next Article Karongi: Inkuba Yakubise Abantu 12
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

You Might Also Like

Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Abasirikare Ba Uganda Bicanye Bapfa Umugore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?