Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo Jean Jacques Purusi Sadiki yavuze ko hari Abashinwa batatu baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwiba zahabu. Ndetse ngo basanganywe $800,000 mu nsi y’intebe y’imodoka bari barimo.
BBC News Gahuza yanditse ko abo bagabo bafashwe nyuma y’uko hari irindi tsinda ry’Abashinwa rishinjwe kugira ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gace aba bantu bafatiwemo.
Purusi yavuze ko bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ayo mabuye bafitanye umubano mwiza n’abantu bakomeye bo mu murwa mukuru Kinshasa, iyo ikaba impamvu yatumye kubafata byaragizwe ibanga ngo hatazagira ubarya akara, umugambi ugapfuba.
Yavuze ko iyo zahabu n’ayo madolari byabonetse nyuma yo gusaka byimbitse imodoka bari barimo aho babafatiye muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Icyakora nta ngano nyayo y’iyo zahabu yatangajwe.
Mu gusobanura iby’iki kibazo Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yavuze ko mu minsi yatambutse hari Abashinwa 17 batawe muri yombi bashinjwa kugira ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko bararekurwa bisubirira iwabo.
Imikoranire yabo na bamwe mu bantu bakomeye b’i Kinshasa niyo ivugwaho kuba intandaro yo kurekurwa bakitahira.
BBC ivuga ko ntacyo Ambasade y’Ubushinwa iravuga ku ifatwa ry’abo bagabo.