Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abashoramari B’u Rwanda Banengwa Guha u Bushinwa ‘Ibintu Bimwe’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Abashoramari B’u Rwanda Banengwa Guha u Bushinwa ‘Ibintu Bimwe’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 May 2023 3:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda witwa Hudson avuga ko abashoramari b’u Rwanda bataraha Ubushinwa ibyo bubakeneyeho ku kigero bwifuza kandi bwo bwiteguye kwishyura. RDB ivuga ko iri kureba uko icyo kibazo cyakemuka.

Hudson yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’ikiganiro  cyagarukaga ku imurikagurisha rizabera mu Bushinwa mu Ugushyingo, 2023 rikazahura ibihugu 168 byo hirya no hino ku isi.

Ni imurikagurisha rizabera i Shanghai mu  Bushinwa, ibihugu 26 by’Afurika bikaba ari byo bizaryitabira, harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda ushinzwe ubucuruzi avuga ko Ubushinwa ari igihugu gifite isoko rihagije kandi Abashinwa biteguye kugurira Abanyarwanda ibyo babaha byose.

Ati: “ Abaguzi bo mu Bushinwa bishimira ko Abanyarwanda baboherereza umusaruro ukomoka ku buhinzi urimo urusenda, ikawa, icyayi ariko ni ngombwa ko bongera n’ibindi baduha. Twifuza kubagurira byinshi ariko haza bike”.

Yavuze ko imibare ituruka mu Bushinwa yerekana ko Abashinwa miliyoni 500 bakunda urusenda ariko ko urwo babona babona rukaba ruke.

Hudson avuga ko uwo ari umubare munini w’abaturage b’Ubushinwa bashaka urusenda kurusha ndetse n’uw’Abahinde barukunda.

Ku rundi ruhande, avuga ko n’ubwo ingano y’ibicuruzwa u Rwanda rwoherereza Ubushinwa ari nto, ngo biba bifite ubuziranenge.

Yizera ko mu imurikagurisha rizabera Shanghai abacuruzi b’Abanyarwanda bazongera ubwinshi bw’ibyo bazahamurikira.

Umuyobozi wungirije mu Rwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB, Nelly Mukazayire wari umushyitsi mukuru muri iriya nama yavuze u Rwanda rwishimira umubano rufitanye n’u Bushinwa  umaze imyaka 52 .

Nelly Mukazayire avuga ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rukomeze kohereza mu Bushinwa umusaruro warwo kandi yemeza ko uwo musaruro uzaba uri mu ngeri zitandukanye.

Ati: “ Dukora uko dushoboye kugira ngo twungukire muri ubu bufatanye kandi tuzakomeza kureba aho twashyira imbaraga binyuze mu gukorana n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo barebe uko bakongera ibyo boherezayo haba mu bwinshi no mu bwiza”.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami ry’ibyanya byahariwe inganda no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga witwa Diane Sayinzoga avuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kuzohereza amabuye y’agaciro mu Bushinwa.

Avuga ko abashoramari b’Abanyarwanda bari basanzwe boherezayo  ikawa, icyayi, urusenda na avoka ariko ngo mu gihe kiri  imbere bazareba uko batangira koherezayo n’amabuye y’agaciro.

Diane Sayinzoga avuga ko u Rwanda rwiteguye kuzitabira imurikagurisha rizabera mu Bushinwa mu Ugushyingo, 2023 kandi ko bazajyanayo n’amabuye y’agaciro.

Diane Sayinzoga

Avuga ko mu nshuro zabanje, rwoherezaga yo imbuto, imboga, ikawa n’icyayi ariko ko, kuri iyi nshuro, ruteganya kuzoherezayo n’amabuye y’agaciro.

Mu mwaka wa 2018, Perezida w’u Bushinwa Xijinping yasuye u Rwanda.

Icyo gihe we na mugenzi we Paul Kagame bayoboye umuhango wasinyiwemo amasezerano 15 y’ubufatanye hagati ya Kigali na Beijing.

Mbere ya 2018, ni ukuvuga mu mwaka wa 2003 u Bushinwa bwatangije imishinga 118 mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni $ 959,7, ikaba yarahaye akazi abaturage 29,902.

Imibare itangazwa na RDB ivuga ko mu mwaka wa 2022 u Bushinwa bwabaye igihugu cya mbere ku isi cyashoye mu Rwanda mu mishinga myinshi kuko yose hamwe yari 49 ikaba ifite agaciro ka miliyoni $182.4.

Muri uwo mwaka u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $102 byiganjemo icyayi, ikawa, urusenda n’amabuye y’agaciro make.

Ibi bivuze ko Ubushinwa bwungutse muliyoni $ 80 uramutse urebye ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwabuguriye n’ibyo bwaruguriye!

TAGGED:AbashoramariAvokaBushinwafeaturedIbicuruzwaIcyayiIkawaMukazayireRDBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UN Irashaka Miliyari $2.56 Zo Gutabara Sudan
Next Article Umuyobozi Wa Afurika Yunze Ubumwe Ari Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?