Abakunzi b’indirimbo zaririmbwiwe Imana bashaka kuzitabira igitaramo cya Alexis Dusabe yise Umuyoboro 25Live Concert bahawe uburyo bwo kugura tike bakoresheje Airtel Money bagakaturirwa.
Ubuyobozi bwa Airtel Money buvuga ko uzagura iyo tike azagabanyirizwa 10%.
Igitaramo cya Alexis Dusabe kiri mu bikomeye byo guhimbaza Imana bizakorwa mu mpera z’umwaka wa 2025.
Yakise Umuyoboro25live concert kikazabera muri Camp Kigali Tariki 14, Ukuboza, 2025.
Alexis Dusabe yaraye abwiye abanyamakuru ko imyiteguro ayigeze kure, kandi ko yiteguye gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka 25 atangiye umuziki wo kuramya Imana.


