Abishyura Bakoresheje Amakarita Baraburirwa!

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruraburira abaturage bishyura bakoresheje amakarita (visa cards) kubera ubujura busigaye bubakorerwa. Ni ubujura buterwa n’uko hari abantu babona imibare ikoreshwa na ba nyiri ariya makarita bakiba.

Abakora ubu bujura nabo baburiwe ko bazashakishwa bagafatwa bityo ko bagombye kubireka.

Itangazo ry’uru rwego rivuga hari abantu barugezaho ibirego bavuga ko babona amafaranga ava kuri konti zabo nta ruhare babigizemo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abaturarwanda kwirinda ubujura bw’imibare igaragara kuri aya makarita kuko hari abayiba bakagura ibintu kuri murandasi ba nyir’amakarita batabizi.

- Advertisement -

Iperereza ry’ibanze uru rwego rwakoze rigaragaza ko hari bamwe mu bashinzwe kwishyuza abakiliya cyane cyane mu mahoteli na za resitora bakoresheje imashini za POS biba imibare ya za konti n’imibare y’ibanga (PIN Code) iba yanditse kuri ayo makarita  y’abakiliya batabizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko abishyuza abakiliya serivisi babasanga aho baba bari bakabasaba kwishyura

Iyo umukiliya akoresha ikarita ya Banki mu kwishyura arayitanga uwishyuza akajya kuvanaho amafaranga umukiliya atamureba.

Murangira ati: “ Muri uku kuyitwara nibwo uwishyuza afotora imibare igaragara ku ikarita imbere n’inyuma, yarangiza ikarita akayisubiza nyirayo. Hanyuma uwibye iyi mibare (uwishyuzaga) akajya ayikoresha mu kugura ibikoresho bitandukanye kuri murandasi (online shopping). Nyirayo akajya abona ubutumwa bugufi kuri telefoniye  ko amafaranga ava kuri konti ye ya Banki atabigizemo uruhare.”

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB

Urwego rw’ubugenzacyaha bwasabye abantu kwirinda buriya buriganya kandi n’abishyura bakoresheje buriya buryo  bakajya bagira amakenga no kutemera ko ababishyuza bakuraho amafaranga batari kumwe.

RIB isaba abishyuza serivisi zitandukanye bakoresheje imashini ya POS ko bajya babikorera imbere y’abakiliya babo kugira ngo batange serivisi mu mucyo.

Igikorwa cyo kwiba imibare iri ku makarita ni kimwe mu bigize icyaha cyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha.

Gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko No.60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ugihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version