Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abishyura Bakoresheje Amakarita Baraburirwa!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abishyura Bakoresheje Amakarita Baraburirwa!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 December 2021 12:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruraburira abaturage bishyura bakoresheje amakarita (visa cards) kubera ubujura busigaye bubakorerwa. Ni ubujura buterwa n’uko hari abantu babona imibare ikoreshwa na ba nyiri ariya makarita bakiba.

Abakora ubu bujura nabo baburiwe ko bazashakishwa bagafatwa bityo ko bagombye kubireka.

Itangazo ry’uru rwego rivuga hari abantu barugezaho ibirego bavuga ko babona amafaranga ava kuri konti zabo nta ruhare babigizemo.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abaturarwanda kwirinda ubujura bw’imibare igaragara kuri aya makarita kuko hari abayiba bakagura ibintu kuri murandasi ba nyir’amakarita batabizi.

Iperereza ry’ibanze uru rwego rwakoze rigaragaza ko hari bamwe mu bashinzwe kwishyuza abakiliya cyane cyane mu mahoteli na za resitora bakoresheje imashini za POS biba imibare ya za konti n’imibare y’ibanga (PIN Code) iba yanditse kuri ayo makarita  y’abakiliya batabizi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko abishyuza abakiliya serivisi babasanga aho baba bari bakabasaba kwishyura

Iyo umukiliya akoresha ikarita ya Banki mu kwishyura arayitanga uwishyuza akajya kuvanaho amafaranga umukiliya atamureba.

Murangira ati: “ Muri uku kuyitwara nibwo uwishyuza afotora imibare igaragara ku ikarita imbere n’inyuma, yarangiza ikarita akayisubiza nyirayo. Hanyuma uwibye iyi mibare (uwishyuzaga) akajya ayikoresha mu kugura ibikoresho bitandukanye kuri murandasi (online shopping). Nyirayo akajya abona ubutumwa bugufi kuri telefoniye  ko amafaranga ava kuri konti ye ya Banki atabigizemo uruhare.”

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB

Urwego rw’ubugenzacyaha bwasabye abantu kwirinda buriya buriganya kandi n’abishyura bakoresheje buriya buryo  bakajya bagira amakenga no kutemera ko ababishyuza bakuraho amafaranga batari kumwe.

RIB isaba abishyuza serivisi zitandukanye bakoresheje imashini ya POS ko bajya babikorera imbere y’abakiliya babo kugira ngo batange serivisi mu mucyo.

Igikorwa cyo kwiba imibare iri ku makarita ni kimwe mu bigize icyaha cyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha.

Gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko No.60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ugihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

TAGGED:AmafarangafeaturedKwishyuraMurangiraRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwandu Bushya Bwa COVID-19 Muri Uganda Bwageze Kuri 22%
Next Article Amasengesho Ngarukamwaka Yo Gusengera Igihugu Yasubitswe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?