Abohereza Imbuto N’Imboga Hanze Bahawe Imodoka Zizirinda Kubora

Izi modoka zifite uburyo bwo gukonjesha imbuto n'imboga

Mu rwego rwo gufasha abohereza hanze imbuto n’imboga kubikora neza, ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, na USAID, bahaye bamwe muri bo imodoka zizikonjesha.

Imbuto n’imboga ni bimwe mu bihingwa u Rwanda rwoherereza amahanga bikarwinjiriza amadovize.

Imodoka zatanzwe ku ikubitiro ni icyenda, izindi enye zikazatangwa nyuma.

Hatanzwe imodoka icyenda

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, cyakoranye n’u Rwanda muri uyu mushinga wiswe Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko.

- Kwmamaza -

Agaciro k’imodoka cyahaye abo ba rwiyemezamirimo ni Frw 829.000.000, USAID ikaba yaratanze inkunga ingana na 60% mu gihe abikorera bo batanze 40%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa hanze ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, witwa Claude Bizimana ashima ubufatanye USAID yagaragaje mu korohereza abahinga imbuto n’imboga kugira ngo bageze umusaruro wabo ku isoko utangiritse.

Bizimana avuga ko ikigo ayobora kizakomeza guharanira ko abahinzi n’aborozi bagira ubumenyi nyabwo mu kuzamura umusaruro no kuwugeza mu mahanga umeze neza.

Claude Bizimana

Yabijeje ko ikigo ayobora kizakorana n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda kugira ngo ibyo abahinzi biyemeje bigerweho kandi ubuhinzi bakora bubagirire akamaro bikagirire n’u Rwanda muri rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Eric Rwigamba niwe wari wari witezwe kuza guhagararira Guverinoma mu muhango wo gutanga ziriya modoka ariko ntiyaje.

Umuyobozi wa USAID( mu Rwanda no mu Burundi), Keisha L. Effiom avuga ko Amerika yishimira gutera inkunga ubuhinzi n’ubworozi bwohereza hanze umusaruro.

Keisha L. Effiom yagize ati: “Aya makamyo dutanze none azafasha mu kuzamura ubwinshi bw’umusaruro bohereza hanze, bizamure icyo abahinzi binjiza. Bizafasha n’urubyiruko gukomeza kwitabira uru rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi”.

Umuyobozi wa USAID( mu Rwanda no mu Burundi), Keisha L. Effiom

Yasabye abahinzi n’abandi bakorana nabo gukora ku buryo urubyiruko ruhabwa umwanya muri uru rwego rw’ubukungu.

Mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwohereje hanze ibilo 261,636,526  by’imbuto, imboga n’indabo byose hamwe birwinjiriza $ 233,602, 762.

Imbuto rwohereje yo ni ibilo 86,459,793 byarwinjirije $ 79,592,290 n’aho imboga zo ni ibilo 170,842,040 zinjije mu isanduku ya Leta $ 128,557,752.

NAEB ivuga ko indabo u Rwanda rwohereje hanze mu myaka itanu ishize ari ibilo 4,334,692 byinjije $ 25.482,721.

Umwe muri ba rwiyemezamirimo Ingabire wahawe iriya modoka.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version