U Rwanda Rwaguze Indege Nini Yo Gutwara Imizigo

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Erenst Nsabimana yatangaje ko u Rwanda rwaguze indege nini yo gutwara imizigo myinshi. Avuga ko n’ubundi hari izindi ndege ztwaraga imizigo ariko zigatwara n’abandi, gusa ngo iriya yo umwihariko wayo ni ugutwara imizigo itabangiakanyijwe n’abantu.

Avuga ko iriya ndege izaba ije gufasha abacuruza ibintu bitandukanye birimo n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kujya biva cyangwa bigezwa mu Rwanda bidahungabanye.

Ati: “ Indege rero yarabonetse, indege yaraguzwe, ariko kugira ngo indege iguruke hari ibindi bisabwa, bigomba kuyakira impushya zo kugira ngo iguruke ikore ako kazi, kureba  niba n’ibindi biri tekinike bitunganyije.”

Dr Nsabimana avuga ko byose biri kurangira k’uburyo mu gihe kitarambiranye iyo ndege iraba yatangiye akazi.

- Advertisement -
Dr.Erenst Nsabimana

Iyi ndege iguzwe mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura amarembo ruhahirana n’amahanga.

Nk’ubu ruherutse gutangiza ingendo z’indege za RwandAir  zigana mu Bwongereza ndetse abacuruzi barwo baraye basinyanye amasezerano n’abo mu Birwa bya Barbados yo guhahirana no gucuruzanya ibintu bitandukanye.

Rusanzwe kandi rwohereza hanze harwo ibindi bihingwa ngengabukundu  nk’ikawa, icyayi, indabo  n’ibindi birimo n’amabuye y’agaciro.

Ibi byose bikeneye indege nini igomba kunganira izisanzwe zifasha Abanyarwanda mu bucuruzi bwabo.

Inkuru wasoma k’ubucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa…

Ubucuruzi Bw’u Rwanda Mu Bushinwa Bwatitije Ibirwa Bya Maurice

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version