Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi W’U Bufaransa Yashimye Ibikorwa Bya Canal Plus Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Ambasaderi W’U Bufaransa Yashimye Ibikorwa Bya Canal Plus Rwanda

admin
Last updated: 11 September 2021 10:28 am
admin
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré, yashimye umusanzu wa Canal Plus Rwanda mu bikorwa bijyanye no guhuza abaturarwanda n’isi yose muri rusange, binyuze mu kubagezaho amashene ya televiziyo atandukanye.

Kuri uyu wa Kane hari hatahiwe ibigo bibarizwa muri Vivendi Group birimo Bollore ikora ibijyanye n’ubwikorezi, Canal Olympia ijyanye n’imyidagaduro na Canal Plus icuruza serivisi z’amashusho ya televiziyo binyuze kuri dekoderi zayo.

Yavuze ko Canal Plus imaze kuyobokwa n’abantu benshi, kandi yizeye ko izakomeza “gushyiraho amashene ajyanye neza n’ibyo abanyarwanda bakeneye.”

Yavuze ko Canal Plus yatangiye ari ikigo cyo mu Bufaransa ariko ikaza kwagurira ibikorwa mu bindi bihugu mu myaka isaga 40 ishize, aho imaze kuba umuhuza wa Afurika ivuga indimi zitandukanye binyuze mu myidagaduro, amakuru n’ibindi.

Ati “Ifite uruhare mu kuzamura ubwumvane bw’abantu baturuka mu bihugu bitandukanye, kuko iyo abantu basangira ibyishimo, amafilime, bizana ubwumvane hagati yabo, ntekereza ko byoroshya kuba baganira kandi nkeka ko Canal Plus ifite intego yo kubigeraho.”

Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda Sophie Tchatchoua, yavuze ko bashimishijwe n’uruzinduko rwa Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’igihe gito amaze mu Rwanda, wifuje gusura iki kigo ngo amenye imikorere yacyo n’uburyo kirimo guha serivisi abanyarwanda.

Sophie yavuze ko mu mwaka umwe amaze mu Rwanda, Canal Plus yabashije gutangiza ishami rikorera mu Rwanda mu buryo bwihariye, intego ari ukuba ikigo cya mbere mu gihugu gicuruza amashusho ya televiziyo.

Ati “Hari byinshi tumaze gukora, twazanye ibintu bishya ku ifatabuguzi ryacu, ubu hariho amashene icyenda mashya yo mu Kinyarwanda, ubu dufiteho amashene icumi yo mu gihugu kandi ku biciro biri hasi.”

“Ni ukugira ngo turusheho kwegereza abantu ibyo bareba, bakabona amashene yo mu mahanga ariko bakeneye no kureba ibijyanye n’ibyo bifuza kandi bihuye n’ubushobozi bwabo.”

Yavuze ko bakoze ibishoboka bakegereza abanyarwanda serivisi za Canal Plus, aho kugeza kuri uyu wa Gatanu dekoderi ya Canal Plus igura 15,000 Frw, mu gihe yaguraga 20,000 Frw.

Sophie Tchatchoua yavuze ko hari byinshi bahishiye abakiliya bijyanye n’iminsi mikuru, ku buryo bizamenyekana mbere y’uko Noheli igera.

Ambasaderi Antoine Anfré yashimye ibikorwa bya Canal Plus Rwanda
Yagendaga asobanurirwa imikorere ya buri shami rigize Canal Plus Rwanda
Umuyobozi wa Canal Plus Rwanda Sophie Tchatchoua yashimiye Ambasaderi w’u Bufaransa wabagendereye
Yasobanuriwe imikorere y’iki kigo mu Rwanda
Yasuye buri shami rigize iki kigo

Ambasaderi Antoine Anfré yahawe impano ku musozo w’uru ruzinduko
TAGGED:Antoine AnfréCanal Plus RwandafeaturedSophie Tchatchoua
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitaro BAHO International Hospital ‘Byongeye Kurakaza’ Abantu
Next Article Bidatinze I Kigali Ibintu ‘Bishobora’ Gusubira Uko Byahoze Mbere Ya COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?