Amerika Igiye Guhagarika Inkunga Ya Gisirikare Yahaga Ukraine

Zimwe mu ntwaro Amerika yahaye Ukraine

Umwe mu bayobozi bakuru muri Perezidansi ya Amerika yavuze ko iki gihugu kigiye guhagarika inkunga ya gisirikare cyahaga Ukraine.

Yabwiye CBS ko Amerika ishaka kuba ihagaritse iriya nkunga kugira ngo harebwe niba hari akamaro yagiriye Ukraine mu gihe cyahise cyangwa ishobora kuzayigirira mu gihe kizaza.

Ati: ” Amerika irashaka guhagarika inkunga yahaga Ukraine mu bya gisirikare kugira ngo ibanze isuzume akamaro kayo mu by’ukuri”.

Icyo Amerika ivuga ko yifuza ni ugusuzuma neza niba nibiba ngombwa ko yongera guha Ukraine iriya nkunga, izaba ari iyo kuyigirira akamaro karambye.

- Kwmamaza -

Amerika ya Donald Trump ifite amatwara mashya mu bijyanye n’imikoranire yayo n’abahoze ari inshuti zayo.

Trump yashyizeho Elon Musk, umukire wa mbere ku isi, ngo acunge neza uko umutungo w’igihugu.

Musk yashyiriweho urwego rwiswe Department of Government Efficiency, DOGE, rushinzwe kugenzura niba amafaranga adatagaguzwa, rukareba kandi niba abakozi ba Leta bakora neza akazi bahawe.

Leta ya Amerika niyo yari isanzwe ari umuterankunga mu bya gisirikare wa mbere wa Ukraine.

Intwaro, imodoka za gisirikare, imiti n’ibindi bitandukanye biri mu byo Washington yahaga Kyiv ngo ihangane n’Uburusiya.

Ni mu ntambara yari imaze imyaka irenga itatu, yatangijwe n’Uburusiya muri Gashyantare, 2022.

Ubutegetsi bwa Joe Biden bwahise bwiyemeza gufasha Ukraine ngo ihangane n’Uburusiya, bubikora binyuze mu kuyiha intwaro zihenze cyane.

Ibi ariko bisa n’ibigiye guhagarara kuko Trump we adashaka ko iyo ntambara ikomeza.

Muri iki gihe ari mu biganiro na Putin ngo harebwe uko intambara yarangira.

Umubano wa Ukraine na Amerika ntumeze neza kugeza aho Zelenskyy aherutse guterana amagambo na Trump bari imbere y’itangazamakuru.

Ikiganiro bari bahuriyemo ngo baganire n’itangazamakuru cyarangiye nabi kuko Zelenskyy n’itsinda bari bari kumwe basabwe gusohoka bakitahira.

Amerika iri gushaka uko yakorana na Ukraine, ikayirindira umutekano ariko nayo ikemera ko amabuye y’agaciro ‘adasanzwe’ ifite mu butaka bwayo yacukurwa na Amerika.

Iyo ngingo Ukraine ntiyemera uko yakabaye kuko itarahabwa ibimenyetso mpamo by’uko uwo mutekano Amerika iyizeza izawukurikiza koko.

Ukraine ivuga ko kugira ngo byibura ibyizere, ari uko Amerika yakohereza abasirikare bayo bakaba bari muri Ukraine bashinzwe kuhagarura no kuhacungira amahoro.

Byibura abaturage ba Ukraine bakwizera ko isezerano rya Amerika rifatika kandi rizaramba.

Indi ngingo ikomereye Ukraine ni icyizere ihabwa n’Abanyaburayi cy’uko bazayirinda guterwa n’Uburusiya.

Muri Ukraine bavuga ko icyo cyizere gishobora kuzaraza amasinde kuko n’Uburayi ubwabwo busanzwe burambirije kuri Amerika ngo iburinde..

Umudepite wo muri iki gihugu avuga ko nta mahoro Ukraine yakwizera igihe cyose itaba irinzwe na Amerika cyangwa abandi ariko nabo bashyigikiwe na Amerika.

Ikibabaje ni uko Amerika yatangaje ko igiye guhagarika inkunga ya gisirikare yari isanzwe iha Ukrainie, ikintu cyagize bamwe mu bayobozi b’iki gihugu gakura umutima.

Umudepite witwa Oleksandr Merezhko yavuze ko iyo ari inkuru ibabaje cyane.

Yabwiye BBC ati: “ Ibiri kubaho muri iki gihe biteye inkeke kuko nta muntu watekerezaga ko Amerika yahagarika inkunga ya gisirikare yahaga igihugu cyacu, ngo iyihagarike mu gihe kiyikeneye kurusha ikindi gihe cyose”.

Uyu muyobozi avuga ko amateka azabaza Trump ibyo ari gukorera Ukraine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version