Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yemeza Ko FDLR Ari Ikibazo Ku Mutekano W’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Amerika Yemeza Ko FDLR Ari Ikibazo Ku Mutekano W’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 February 2024 1:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Ibiro By’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga atangarije ko FLDR ari umutwe witwara gisirikare atari umutwe w’iterabwoba, u Rwanda rukabyamagana, Ambasaderi wungirije w’Amerika muri UN Robert Wood we yavuze ko FDLR ari ikibazo ku umutekano w’u Rwanda.

Kuba ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda ni ikintu kimaze iminsi kivugwa.

Ibiro bya Antony Blinken biherutse gutangaza ko FDLR ari umutwe witwara gisirikare, ariko muri iryo tangazo ntahanditse ko ari umutwe w’iterabwoba.

U Rwanda ntitwatinze gusohora itangazo rivuga Amerika ikwiye kwerura ikavuga niba yarahinduye imvugo kuri FDLR kugira ngo bisobanuke.

Kuri uyu wa Kabiri taliki 21, Gashyantare, 2024 iki kibazo cyagarutsweho mu Nama y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe amahoro ku isi yateraniye muri UN.

Imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango Ernest Rwamucyo yagaragaje ko intambara zibera muri RDC zifite imizi ikwiye kurandurwa, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye.

Rwamucyo yagize ati: “Guha intwaro umutwe w’abajenosideri wa FDLR, abiyita Mai Mai, abacanshuro na Wazalendo kugira ngo barwanye abavuga Ikinyarwanda ntabwo bikemura impamvu-muzi y’iki kibazo ahubwo bimeze nko kongera amavuta mu muriro.”

Amb. Rwamucyo avuga kurinda uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda n’abandi ba nyamuke ari  inshingano z’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango Ernest Rwamucyo

Yunzemo ko kunanirwa iyi nshingano ari byo byateje umutekano muke mu Karere ugiye kumara hafi imyaka 30.

Ernest Rwamucyo avuga ko bigaragara ko FDLR yamaze kwinjira yose mu gisirikare cya Congo nka gahunda ya Leta kandi ibi byagaragajwe kenshi n’impuguke za UN.

Ibi kandi ngo u Rwanda rubifiteho impungenge zikomeye kuko kuba umutwe wateje impfu z’Abatutsi mu Rwanda barenga miliyoni imwe binjijwe mu gisirikare cya Congo ari ikibazo gikomeye ku Rwanda.

Agira icyo avuga kuri iyo ngingo, Ambasaderi wungirije wa Amerika muri uyu muryango, Robert Wood, yagaragarije Akanama ka UN  gashinzwe umutekano ku isi ko umutwe wa FDLR ukomeje gukorana na Leta ya DRC.

Mu magambo ye, Ambasaderi Wood yavuze ko Amerika isanzwe yamagana ubufatanye buri hagati ya bamwe mu bagize igisirikare cya DRC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yafatiwe ibihano na Amerika.

Avuga ko DRC  igomba guhagarika bwangu ubufasha n’ubufatanye hagati yayo na  FDLR.

Ngo Amerika yamagana umutwe uwo ari wo wose ukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kandi yemera ko FDLR ikiri ikibazo gikomeye ku mutekano w’u Rwanda.

Ambasaderi Wood yasabye u Rwanda na DRC  kwirinda intambara, bikubahiriza ingamba zo gukemura amakimbirane zemerejwe i Luanda na Nairobi muri Kenya.

Uhagarariye DRC muri UN  witwa Georges Nzongola Ntalaja yemeye ko Leta ya DRC ifite inshingano yo kurinda Abanye-Congo bose harimo n’abavuga Ikinyarwanda, gusa ngo ni yo igomba kubikora ubwayo, bidasabye ko hari ikindi gihugu kibyivangamo.

Yeruriye amahanga agira ati: “ DRC ntiyakererewe gufata ingamba zo kurinda abavuga Ikinyarwanda aho byari ngombwa hashingiwe ku mategeko. Umuzi uwo ari wo wose w’iki kibazo cy’Abanye-Congo ukemurwa n’Abanye-Congo, bakabikorera mu gihugu cyacu, nta kwivanga kw’amahanga.”

Uhagarariye DRC muri UN witwa Georges Nzongola Ntalaja

Mu mwaka wa 2001 nibwo Amerika yashyize FDLR ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Icyo gihe uyu mutwe witwaga ALIR (Armée pour la Libération du Rwanda). Leta y’u Rwanda irasaba ko wirukanwa ku butaka bwa RDC kugira ngo abawugize batahe, abakoze ibyaha babikurikiranweho.

TAGGED:CongoDRCFDLRfeaturedJenosideRwamucyo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntidushobora Kwihanganira Abayobya Abandi Muri Iki Gihugu-Dr.Ntezilyayo
Next Article Undi Mubiligi Yatwaye Agace Ka Karongi- Rubavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?