Amerika Yongeye Kurasa Irani

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Imwe mu ndege z'intambara za Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero bishya mu Majyepfo ya Irani, byibasiye ibirindiro bya misile zayo ndetse n’ubwato bwageragezaga gushyira ibisasu mu mazi (mines) ngo hatagira ubwato bwongera kuhaca.

Amerika yavuze ko ibyo bitero byakozwe mu rwego rwo “kwirwanaho” kandi ko byari bigamije “kurinda abasirikare bayo ku byago byaturuka ku ngabo za Irani”, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo za Amerika (US Central Command).

Umuvugizi wa Central Command, Kapiteni Tim Hawkins, yavuze ko igisirikare cya Amerika “gikomeje kurinda ingabo zacyo ariko kikabikorana ubwitonzi mu gihe cy’agahenge kakiri hagati y’ibihugu byombi.”

Irani ntacyo iratangaza kuri icyo gitero cya Amerika, gusa mbere yaho, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani, Esmail Baqai, yari yavuze ko nubwo hari intambwe zimaze guterwa mu biganiro byo guhagarika intambara, gusinya amasezerano “bitari hafi aha.”

Tim Hawkins

Ntiharamenyekana ingaruka ibi bitero bizagira ku masezerano y’amahoro ashoboka hagati ya Amerika na Irani.

Nyuma y’ibyo bitero, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yavuze ko amasezerano ‘agishoboka’.

Hagati aho, kuri uyu wa Mbere hari intumwa za Irani zagiye muri Qatar ngo ziganire n’abayiyobora ku ngingo zisigaye zitarumvikanwaho ngo amasezerano asinywe mu buryo bwuzuye kandi bweruye.

Abagiye i Doha ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani akaza kuganira na Minisitiri w’Intebe wa Qatar.

Ubwo yari ari mu Buhinde kuri iki Cyumweru, Marco Rubio yabwiye abanyamakuru ko kuri uyu wa Mbere ari bwo hari busohoke inyandiko y’amasezerano y’amahoro hagati ya Teheran na Washington, ariko Irani yo yavugaga ko ibyiza ari ukwirinda kubyemeza.

Mu kugira icyo avuga ku  bitero igihugu cye cyaraye kigabye mu mazi ya Irani, Rubio yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gutuma iyo nzira ikomeza kuba nyabagendwa.

Ati: “Iyo nzira y’amazi igomba kuba ifunguye. Izafungurwa uko byagenda kose! Ibiri kubera aho hantu, binyuranyije n’amategeko, ntibikwiye kandi ntibishobora kwihanganirwa n’isi.”

Kapiteni Hawkins yavuze ko ibitero bya Amerika byibasiye agace kari hafi ya Bandar Abbas, umujyi uri ku cyambu mu Majyepfo ya Irani, akemeza ko urimo ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi za Irani, hafi y’umuhora wa Hormuz.

Ibi uyu muyobozi yabibwiye The New York Times.

Mbere y’uko biriya bitero bitangira, ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byari byatangaje ko abayobozi bo muri Bandar Abbas bari gukora iperereza nyuma y’iturika ryumvikanye muri ako gace.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Trump yari yavuze ko impande zombi mu biganiro ziri kugirana, ziri hafi k’ukwemeranya gusinya amasezerano , ariko nyuma aza kuvuga ko yahaye amabwiriza abashyikirana bo ku ruhande rw’igihugu cye yo “kudahubukira” kuyasinya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani witwa Baqai we ati: “Ni byo koko twageze ku mwanzuro ku gice kinini cy’ibibazo biri kuganirwaho… ariko ntawavuga ko gusinya amasezerano mu buryo bufatika biri hafi kugerwaho.”

Imwe mu ngingo zikubiye muri ayo masezerano ari kuganirirwaho i Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan, ni ukureba uko hakongerwa agahenge k’amezi abiri (iminsi 60) kugira ngo ingingo zitaremeranywaho zibanze zikemurwe.

Indi ngingo ni iyo kureba uko umuhora wa Hormuz wafungurwa no kurebera hamwe uko iby’uko Irani itunganya ingufu za nucléaire byahabwa umurongo wemeranyijweho utazatuma izikoramo intwaro za kirimbuzi.

Hagati aho inzego z’ubutasi za Amerika zemeza ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Mojtaba Khamenei — wakomerekeye mu gitero cya Israel ku munsi wa mbere w’intambara cyahitanye na Se — yihishe ahantu hatatangajwe.

Kuba atagaragara  mu ruhame bituma imigendekere y’ibiganiro by’amahoro itanoga kuko nk’Umuyobozi w’Ikirenga aba agomba kugira ibyo avuga ku ngingo ziganirwaho.

Mojtaba Khamenei

Niyo amasezerano yasinywa, hari izindi ngingo zizakomeza kuganirwaho nyuma y’aho zirimo gukuraho ibihano byafatiwe Irani, kurekura amafaranga ya Irani Amerika yagwatiriye no gukemura ibyo Amerika isaba Irani byo kugabanya ibikorwa bya nucléaire.

Amakuru avuga ko mbere y’uko Irani igabwaho ibitero ku italiki 28, Gashyantare, 2026, yari ifite hafi ibilo 440 bya Uranium byari byaramaze gutunganywa ku kigero cya 60% — iyi ikaba intambwe nini kuko haburaga gato ngo igere kuri 90%, ikigero kinini gifasha mugukora igisasu cya nucléaire.

Mu gutanga igitekerezo cy’ikizakorwa kuri iyi Iranium, Amerika ivuga ko byaba byiza yangirijwe muri Irani aho guhabwa Amerika.

Intambara ya Irani imaze iminsi irwana na Amerika/ Israel yateje isi akaga ko kubura ibikomoka kuri petelori byinshi bitewe ahanini n’uko Irani yafunze umuhora wa Hormuz usanzwe ucishwamo 20% by’ibikomoka kuri petelori isi ikenera.

Ibihugu bikennye cyane cyane ibidakora ku Nyanja nibyo byahakubitiwe cyane.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *