Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 May 2025 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imishinga y'ikoranabuhanga izahembwa.
SHARE

Mu rwego rwo kubafasha guhanga cyangwa kuzamura urwego rw’ishoramari ryabo, ikigo Jack Ma Foundation cyatangaje ko ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika bagiye guhatanira igihembo cya Miliyoni $1.5, ni ukuvuga akabakaba Miliyari Frw 2.

Irushanwa bazahatanamo ni ngarukamwaka ryiswe Africa’s Business Heroes (ABH) 2025.

Abazatsinda bazahabwa amahugurwa y’uburyo ayo mafaranga yabyazwa umusaruro kurushaho, berekwe n’ahantu babyaza amahirwe y’ishoramari binyuze mu mikoranire n’abandi babatanze muri ryo.

Uwo ari we wese wifuza guhatanira ayo mafaranga, yemerewe kwandika abisaba, akohereza umushinga we ku rubuga www.africabusinessheroes.org/en/register, akabikora bitarenze tariki 08, Kamena, 2025.

Ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu 54 by’Afurika bemerewe guhatanira icyo gihembo kandi nta rwego rw’ubuzima batemerewe guhatanamo.

Imishinga y’ubuzima, ubuhinzi, ubworozi, ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi cyangwa ubuhanzi…yose yemerewe guhatanira icyo gihembo.

Jack Ma ni muntu ki?

Afite umutungo wa Miliyari $27.

Jack Ma Yun witiriwe iki gihembo ni umuherwe w’Umushinwa wavutse mu mwaka wa 1964, akaba nyiri ikigo Jack Ma Foundation gifite ibigo bibiri bigishamikiyeho ari byo Alibaba Group na Yufeng Capital.

Kugeza ubu, Jack Ma abarirwa umutungo wose ungana na Miliyari $ $27.2.

Umukiro we yawuharaniye guhera mu mwaka wa 1980, ubwo yatangiraga gushora mu ikoranabuhanga ndetse aho murandasi itangiriye gukora mu myaka ya 1994 ahita ashinga urubuga(website), ashinga n’ikigo cy’ubucuruzi bukoresha murandasi yise Hope Computer Services Co. Ltd..

Ni kimwe mu bigo bikomeye byatangiye gukoresha murandasi bwa mbere mu Bushinwa.

Muri icyo gihe yahise areka akazi yari afite muri Kaminuza atangira kwikorera, ikigo kiraguka kiza no gukorana n’ikindi cya Leta kitwa China Telecommunications Corporation, hari mu mwaka wa 1996.

Icyakora, imikoranire yaje kugenda nabi biba ngombwa ko atandukanya nacyo akomeza urugendo rwe wenyine.

Ikigo Alibaba yagishinze mu mwaka wa 1999, gitangirana gahunda yo guhuza abantu bashaka kuganira no gufatanya mu by’ubucuruzi, ibyo mu Cyongereza bita business-to-business (B2B), kiba n’ikigo abantu bashobora gucururizaho ibintu binyuranye.

Cyaje kwaguka gihinduka urubuga runini rw’ikoranabuhanga ruha abantu uburyo bwo guhaha no kugurisha ibicuruzwa byinshi.

TAGGED:AfurikafeaturedIgihemboIkoranabuhangaImishingaIshoramariJack MaUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump
Next Article DRC: Miliyari $1 Yashowe Mu Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?