Kamonyi: Haravugwa Umugabo Wishe Umugore We Amunize

Iki kiraro kiri mu masangano ya Nyarugenge na Kamonyi

Hakizimana Célestin wo mu Karere ka Kamonyi aravugwaho kuniga umugore we Nyirantiyiremye Donatha akamwica. Bombi bafite imyaka 45 y’amavuko.

Ibi byaha bivugwa ko byabaye mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi.

N’ubwo ari uko bivugwa ko byagenze, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi witwa Dr. Nahayo Sylvère yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ku rutonde rw’abaturage bafitanye amakimbirane n’abo bashakanye, umuryango w’uriya mugabo utari urimo.

Ati: “Ntabwo bari basanganywe amakimbirane kuko no ku rutonde rw’abo dufite abo bataruriho.”

- Advertisement -

Gusa bisa n’aho hari amakuru ubuyobozi butari bubafiteho kubera ko abaturage bo bavuga ko uriya muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Bavuga ko no ku wa Kane w’Icyumweru gishize, umugabo yaje yitotomba kugera ubwo atemye amateke, ashaka ko umugore agira icyo abivugaho ariko undi aricecekera.

Dr.Nahayo yasabye abaturage ko bajya birinda amakimbirane.

Ati: “Buri muturage agomba kuba ijisho rya mugenzi we, ahubwo bakajya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ahavugwa ibibazo by’ubwimvikane buke.”

Ukekwaho iki cyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Musambira.

Umurambo w’umugore wajyanywe mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version