Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Bogota Labama Wanditse Amateka Muri Rayon Yagaruwe Muri ADDAX SC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Bogota Labama Wanditse Amateka Muri Rayon Yagaruwe Muri ADDAX SC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2024 11:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kugira ibyo batumvikanaho ndetse akabwirwa ko amasezerano ye yaseshwe, umutoza wungirije wa Addax Sport Club, Bokota Ndjoku Labama, yagaruwe mu kazi n’umuyobozi w’iyi kipe, Mvukiyehe Juvénal.

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2023-2024, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yaguze iyahoze yitwa Rugende FC, ayihindurira izina ayita Addax SC.

Icyo gihe yahise azana umutoza mukuru n’umwungiriza we, Bokota Ndjoku Labama uzwi nka Bogota Labama.

Akigera muri iyi kipe, Bogota yahawe Frw 200, 000 yo kumufasha gutura hafi y’akazi.

Uyu mutoza yahise yishyura amezi atatu y’inzu ku bihumbi 60 Frw ku kwezi, maze asigarana ibihumbi 20 Frw mu yo yahawe.

Ubuyobozi bw’ikipe bwasinyanye na Bokota amasezerano y’umwaka umwe w’imikino (Saison Sportive) bikaba bivuze ko  agomba gutoza umwaka wose 2023-2024.

N’ubwo Bogota Labama n’umutoza mukuru basinye amasezerano y’akazi, nta byangombwa byo gukorera mu Rwanda bashakiwe (Work Permit) kandi ubwo twandikaga iyi nkuru  ntabyo barabona.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Bokota yatumweho umutoza mukuru ngo amubwire ko ubuyobozi bubaye buhagaritse ibikubiye mu masezerano birimo umushahara ahubwo bazajya bakorera agahimbazamusyi ku mikino ikipe yatsinze gusa.

Bisobanuye ko umushahara wa Bokota wari uhagaritswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ubwo yasinyaga amasezerano, yasinye ayo kuzajya ahembwa ku kwezi.

Mvukiyehe yabwiye umutoza mukuru ngo abe ari we ujya kubisobanurira umwungiriza we, ngo kuko bari batarabona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda (Work Permit).

Bokota yamusubije ko bidashoboka, ahubwo ko ikipe yagakwiye kuba ifasha abakozi ba yo kubona ibyo byangombwa.

Icyahise gikurikiraho, ni uko uyu mutoza wungirije yahise yandikirwa ibaruwa yo gusesa amasezerano abwirwa ko bitewe no kuba adafite ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Kuva ubwo ikipe ya Addax SC yahise ihagarika ibyo Bokota yemerewe mu masezerano ye, birimo kumuhemba n’ibindi bijyanye n’ibikubiye mu masezerano ye.

Gusa nyuma yo kwandikirwa abwirwa ko amasezerano ye yaseshwe, ubuyobozi bwa Addax SC bwahise bwigarura buha uyu mutoza amafaranga yasabaga yo kujya kuzana icyangombwa cyerekana ko atigeze akatirwa n’Inkiko iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo kimufashe kubona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda.

Amakuru avuga ko uyu mutoza wanakiniye Amavubi n’andi makipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, yerekeje iwabo kuzana ibyo bisabwa ndetse akazahita akomeza akazi ke nk’uko bisanzwe mu kipe ya Addax SC.

Umuyobozi wa Addax SC, Mvukiyehe Juvénal yemeje ko gutandukana byabaye kugeza igihe abatoza be bazabonera ibyangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda, bakaba bakomeza akazi.

Ati “Ni byo. Kandi tubaha amasezerano badusabaga ko ayo masezerano azabafasha aho bayerekana ngo babone ibyangombwa. Ntabwo wakomeza gukoresha umukozi utujuje ibyangombwa, yewe nk’umunyamahanga udafite ibyangombwa by’akazi. Nibajye gushaka ibyo byangombwa ariko amasezerano yahagaze. Nabibona tuzavugana baze bakore akazi. Ariko batujuje ibyangombwa sinaguma muri iyo risk.”

Bokota yamenyekaniye cyane mu kipe ya Rayon Sports yanagiriyemo ibihe byiza, bituma abengukwa na APR FC.

Juvenal Mvukiyehe

Izi kipe zombi zatumye ahamagarwa mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi. mbere yo kuva mu Rwanda yabanje no gukinira  Musanze FC.

TAGGED:AddaxAmavubiCongoImikino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ushinzwe Imiyoborere Myiza Mu Ntara y’Amajyepfo Yafunzwe Kubera Ruswa
Next Article Abatuye Utugari 1013 Mu Rwanda Bafite Ikibazo Cy’Indwara Zo Mu Nda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?