Burundi: Urukiko Rurinda Itegeko Nshinga Rwemeje Ibiherutse Kuva Mu Matora

Uru rukiko rwanzuye ko ibiherutse gutangazwa ko byavuye mu matora bigatangazwa na Komisiyo y’amatora CENI ari ukuri kandi ko nta buriganya bwabiranzwemo.

Aya matora yabaye Tariki 05, Kamena, 2025, aba iy’abayobora za Komini n’iy’abagize Inteko ishinga amategeko.

Nk’uko biteganywa n’ingengabihe ya Komisiyo y’amatora, CENI, Tariki 20, Kamena, 2025 nibwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga ry’Uburundi rwagombaga gutangaza uko rwasanze ibyavuye mu matora bimeze.

Perezida warwo witwa Valentin Bagorikunda avuga ko ibyo abavugaga ko hari amajwi yibwe cyangwa ko hari ibyagenze nabi muri ariya matora bibeshyaga, ko nta shingiro byari bifite.

- Kwmamaza -

Ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi CNDD/FDD ryagize amajwi 108 muri 111 agize abagize Inteko ishinga amategeko y’Uburundi, andi itatu isigaye ikaba iy’Abatwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’Uburundi.

Reverien Ndikuriyo, Umunyamabanga Nshingwabikorqa w’Ishyaka CNDD-FDD yari ahari.

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Uburundi bazakora akazi mu gihe cy’imyaka itanu ni ukuvuga hagati ya 2025 na 2030.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto