CHUK Irimuka Bidatinze

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ibi bitaro bizaba bifite ikorabuhanga muri byinshi.

Mu mpera za 2026 nibwo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, Centre Hospalier Universtaire de Kigali, CHUK, bizimukira mu nyubako nshya yabyo yuzuye mu Murenge wa Masaka muri Kicukiro.

Minisanté niyo yatangaje iby’iyi ngengabihe, iboneraho no kuvuga ko aho byakoreraga mu Karere ka Nyarugenge hazasigara ishami ryabyo rishinzwe kuvura ihungabana ryitwa Trauma Center no kwita ku ndembe mu buryo bukomeye.

Muri iki kigo hazaba hari ibikoresho n’abahanga bo kwita ku bantu bahungabanyijwe n’ibyo babonye birimo impanuka n’ibindi bikura abantu umutima.

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali biri i Masaka byubatswe n’Ikigo Shanghai Construction Group Co. Ltd cy’Abashinwa, agaciro kabyo kakaba kangana n’amafaranga y’Ubushinwa bita Yuan (¥) miliyoni 580 ni ukuvuga miliyari Frw  124.

Bifite ibitanda by’abarwayi b’indembe 837 mu gihe ibitaro bisanzwe bya CHUK bifite ibitanda 453.

Mu byumba byabyo, harimo ibigera kuri 18 byagenewe kubaga abarwayi, bikaba ari ibyumba bitabariwemo ibigenewe abagore babyara babazwe.

Bifite imashini zikoresha ikoranabuhanga mu buvuzi bw’iki gihe zirimo enye zifite ubushobozi bwo gukoresha imirasire mu kuvura kanseri bita X-Rays, izindi ebyiri zikoresha ibyo bita Anti-Rays, izikoresha MRI mu kureba imbere mu mubiri, izikoresha ikoranabuhanga mu kuvura izindi ndwara zikomeye bita radiologie n’izindi zihambaye mu buvuzi bw’iki gihe.

Ndayizigiye Jean Marie Vianney, akaba Umunyamabanga uhoraho muri Minisanté aherutse kubwira Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ko mu gihe CHUK izaba yimukiye i Masaka, ibitaro bya Kibagabaga biri mu bizafasha gutanga serivisi z’ubuvuzi kuri bamwe bajyaga kwivuriza muri CHUK.

Yabivuze ubwo yari yatumijwe ngo agire ibyo asobanurira iyi Komisiyo mubyo yasanze bidahwitse mu ibaruramari ryakorewe ibitaro bya Kibagabaga rikozwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Avuga  ko ibitaro bizimukiramo CHUK i Masaka ari binini hafi bwikube kabiri ku biri mu Mujyi rwagati, akemeza ko ahari hasanzwe bakorera CHUK hazakomeza kuvurirwa indembe n’abagize ihungabana rikomeye.

Ati: “Hariya hazasigara ICU( Intensive Care Unit). Ni  ah’indembe n’icyitwa Trauma Center kuko ari mu mujyi rwagati, umujyi ugakunda kuberamo impanuka nyinshi, ikintu cyo kwita ku ndembe biteganyijwe ko ari cyo kizajya kihakorerwa.”

Ibitaro bishya bya CHUK biri mu gace kahariwe ibikorwa by’ubuvuzi, hafi yabyo hari ibitaro bya IRCAD-Africa byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi, hakanigishirizwa abaganga kubaga bakoresheje ‘robot’ cyangwa kubaga udasatuye ahantu hanini.

Aho i Masaka hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima mu buryo bw’umwihariko, munsi yabyo hakaba hari kubakwa ikigo kizaba kizobereye mu guhangana n’indwara z’ibyorezo kikazajya gikorerwamo n’ubushakashatsi kuri izo ndwara.

Mu gihe ibyo bizaba bikorwa, Minisanté irashaka no kuzamura ubushobozi bw’ibigo nderabuzima, bikajya ku rwego rwo hejuru mu kuvura ababigana.

Ndayizigiye avuga ko hari gushakishwa ibikoresho byazageza ibigo nderabuzima bitatu ku rwego rwo gutanga serivisi z’ubuvuzi zisumbuye (medicalized) ndetse n’izihutirwa, ibyo bigo birimo icya Busanza, icya Gitega n’ikigo nderabuzima cya Muyumbu muri Rwamagana.

Inyigo yo kubivugurura igomba kurangira vuba hakazakurikiraho kureba uko byavugururwa.

Mu gihe ibi bizaba bikorwa, Minisanté isanganywe na gahunda yo gukuba kane mu myaka ine( ubaze uhereye mu mwaka wa 2024) umubare w’abaganga.

Intego ni ugufasha igihugu kubona abaganga bafasha bagenzi babo mu kuvura abaturage muri iki gihe basigaye barwara indwara zitandura, ahinini ziterwa n’uko imibereho yabo irushaho kuba myiza bakaramba bikabakururira indwara z’ubusaza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *