DRC: Abantu 700 Bishwe Na Ebola Mu Mezi Abiri, Miliyoni $ 50 Zikoreshwa Mu Kuyirwanya

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ikarita ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Amezi abaye abiri Ebola igeze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Kuva yahagera kuwa 15, Gicurasi, 2026 kugeza kuwa 15, Nyakanga 2026, hamaze kubarurwa abantu 700 yahitanye, abandi ibihumbi bakaba barayanduye.

Ebola yo muri DRC kuri iyi nshuro bayise Bundibugyo, izina ryakomotse ku Ntara ya Uganda aho bivugwa ko ibyateye iyo virusi byaje bituruka.

Amafaranga yatanzwe mu kuyirwanya amaze kuba miliyoni $50, ikaba imaze kugera mu Ntara eshanu.

Nubwo hari intambwe yatewe mu guhangana n’iki cyorezo, harimo n’uko abantu amagana bakize, haracyari imbogamizi nyinshi zigomba gukemurwa kugira ngo Ebola icike burundu, cyane ko ikomeje gukwira no mu zindi ntara.

Kuva ku wa 17 Gicurasi, (nyuma y’iminsi ibiri yadutse), Guverinoma ya Congo ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Africa CDC, Médecins Sans Frontières (MSF) n’andi mashyirahamwe mpuzamahanga, bakoze uko bashoboye ngo bayirwanye.

Izo mbaraga zirimo n’uko hari miliyoni $50 zakoreshejwe mu kugeza ibikoresho byinshi by’ubuvuzi ahakenewe, kubaka no gushyira ibikoresho mu bigo birenga icumi bivurirwamo abarwaye Ebola, birimo ibyo mu mijyi ya Bunia, Rwampara, Mongbwalu, Nyakunde, Komanda na Aru.

Ikindi gishimishije ni uko abarwayi 300 bamaze gukira basezererwa mu bigo byita ku barwaye Ebola.

Icyakora, imyigaragambyo y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bavuga ko bavunika, bagashyira ubuzima bwabo mu kaga bavura abarwaye iyo ndwara ariko ntibahembwe neza, iri kudindiza imikorere ya bimwe muri ibyo bigo.

Barasaba kwishyurwa imishahara n’agahimbazamusyi kabo, nubwo Minisitiri w’ubuzima yabasezeranyije ko ikibazo kizakemuka bidatinze.

Samuel Roger Kamba mu ruzinduko aheruka kugirira i Bunia mu cyumweru gishize, yongeye kubizeza ko ikibazo kizabonerwa igisubizo.

Abasesenguzi mu mibereho n’ubuzima rusange bavuga ko iki kibazo gishobora kudindiza ubuvuzi bw’abarwayi ba Ebola no kongera ikwirakwira rya virusi yayo.

Umutekano muke mu bice bigaragaramo iyo ndwara nawo ni imbogamizi mu kuyikumira no kuyivura.

Kuba hari bamwe mu baturage batubahiriza amabwiriza yo kwirinda yashyizweho n’inzego z’ubuzima kugira ngo bahagarike ikwirakwira ry’iyi ndwara ni indi ngingo ihangayikishije abakora mu rwego rw’ubuzima.

Kugeza ubu, Ebola imaze kugera mu ntara eshanu ari zo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Tshopo na Haut-Uelé

Imibare ya nyuma yatangajwe ku mugaragaro igaragaza ko kuva icyorezo cyatangazwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze kwandura abantu 1,926, muri bo 702 bamaze guhitanwa na Ebola.

Hari abemeza ko imibare itangazwa n’inzego za Leta ihabanye n’uko ibintu bimeze mu by’ukuri kuko ababirebera hafi bemeza ko iyo ndwara yandura inshuro nyinshi kurusha uko abantu babikeka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *