Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Batangiye Gukingira Ebola
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2025 8:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo batangiye gukingira Ebola, bahera ku baturage bo mu Ntara ya Kasaï  Abahereweho ni abakora mu rwego rw’ubuzima kuko ari bo bita ku banduye, OMS ikavuga ko bizakomereza no ku bandi.

Urukingo bari guhabwa ni urwitwa Vaccine Ervebo, DRC ikaba ibitse inkingo nk’izo 2000 zimaze iminsi zibitswe i Kinshasa ubu zikaba  zimuriwe ahashyizwe site yo gukingira hitwa Bulape muri Kasaï.

Urukingo Ervebo rufasha mu gukumira ko uwafashwe na Virusi ya Ebola bise Zaïre imurembya.

Hagati aho, hari inkingo 45,000 zigiye koherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo hazabeho gukingira n’abatuye mu zindi ntara aho iriya ndwara ishobora kuzagukira.

Mu rwego rwo gufasha abaganga bo muri DRC, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryohereje yo inzobere mu by’ibyorezo 48 zigiye kubatera ingabo mu bitugu.

Radio Okapi yanditse ko OMS iri gukorana n’ibihugu bituranye na DRC ngo nabyo bikomeze gucungira hafi ko nta muntu wanduye iriya ndwara iri muzandura kandi zikica cyane wagera ku butaka bwabyo.

Kimwe mu bibazo bikomeye DRC ifite, ni uko hari ibice byayo byinshi bigoye kugendwa kubera imihanda mibi bityo kugeza imiti ku bayikeneye bikaba ingorabahizi.

Abaturage, mu buryo bushoboka bwose, bari kwigishwa uko Ebola yandura, ibiyiranga n’uburyo bwo kwita kuwabigaragaje.

Hagati aho, ubwandu bwayo buri kwiyongera, ushingiye ku mibare ya Minisiteri y’ubuzima muri DRC.

Kugeza kuri iki Cyumweru tariki 14, Nzeri, Ebola yari yamaze gufata abantu 81 kandi 28 muri bo barapfuye.

Muri Bulape ubukana bw’uko yikwica uwo yafashe buri kuri 34,6%.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abandi bantu 58 bari bamaze gushyirwa mu kato kubera iriya ndwara.

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iyi ndwara ivugwa mu baturanyi.

TAGGED:AbaturageCongoEbolaIndwaraRwandaUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa
Next Article Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?