Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Niyo Igura Mu Rwanda Ingurube Nyinshi Zo Kubaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

DRC Niyo Igura Mu Rwanda Ingurube Nyinshi Zo Kubaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 May 2023 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umworozi w’ingurube akaba na rwiyemezamirimo witwa Jean Claude Shirimpumu avuga ko mu banyamahanga baza kumugurira ingurube zo kubaga abo muri DRC baza ku mwanya wa mbere.

Abanyarwanda bo bagura ingurube zo korora kugira ngo bavugurure icyororo.

Si DRC gusa igura ingurube zo kurya ahubwo n’u Burundi, Uganda na Tanzania nabo ni uko.

Shirimpumu aherutse kuvana mu mahanga ubwoko bushya bw’ingurube.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyo gihe yabwiye Taarifa ko izo ngurube zizafasha mu kuzamura ubwiza bw’inyama z’ingurube zororerwa mu Rwanda kubera ko izo yazanye ari ingurube zifite ubuzima bwihanganira ikirere kandi zigatanga umusaruro mu gihe gito.

Mu Ugushyingo 2022 nibwo izo ngurube zagejejwe mu Rwanda.

Haje ubwoko bwitwa Duroc, Landarace na Pietre.

Jean Claude Shirimpumu niwe woroye ingurube nyinshi mu Rwanda

Nyuma y’icyo gihe kugeza ubu, izo ngurube zarororotse bituma intanga zazo zikusanywa zihabwa aborozi bazikeneyeho icyororo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, giherutse gutangaza ko myaka nka 30 iri imbere, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’iz’inkoko kurusha uko barya iz’inka cyangwa ihene.

- Advertisement -

Dr. Solange Uwituze ushinzwe ubworozi muri RAB yigeze kubwira itangazamakuru ko guteza imbere ubworozi bw’ingurube n’inkoko ari ingenzi kubera ko aya matungo yororoka vuba kandi akaba yakororwa n’abantu b’ingeri nyinshi.

Jean Claude Shirimpumu avuga ko iby’uko inyama z’ingurube n’inkoko zagaburirwa Abanyarwanda bakihaza mu ntungamubiri zikomoka ku matungo bishoboka.

Ati: “ Bizakunda kuko ayo matungo ntagoye kuyorora.  Ntasaba umwanya munini, arya bicye, atanga n’umusaruro vuba”.

Nka rwiyemezamirimo ufite ikigo yise Vision Agribusiness Farm, Jean Claude Shirimpumu avuga ko inyama z’ingurube zikenewe haba mu Rwanda ndetse no mu baruturiye.

Yemeza ko hari abanyamahanga benshi baza kumuguraho ingarube zo kubaga kandi sibo bonyine.

Asanga kugira ngo umusaruro ukomoka ku ngurube cyangwa ku nkoko uboneke, ari ngombwa ko aborozi babikora kinyamwuga, bagashaka ubwoko bw’ayo matungo bwihanganira indwara n’ikirere kandi butanga umusaruro mwinshi mu gihe kitarambiranye.

Ashima Leta ko yashyizeho gahunda zigamije kuzamura ubworozi muri rusange, n’ubw’ingurube by’umwihariko.

Muri zo gahunda harimo ‘nkunganire’ mu bwishingizi no koroherezwa kubona inguzanyo no kugezwaho icyororo mu kuvugurura icya gakondo.

Zipline ifasha mu kugeza intanga ku bazishaka…

Jean Claude Shirimpumu avuga ko mu rwego rwo kugeza intanga z’ingurube ku borozi bazikeneye, akorana na RAB, nayo ikamugeza ku bakozi b’ikigo Zipline bafite utudege duto bita drones tumufasha  tuzigeza ku borozi bazikeneye.

Utudege twa Zipline dufasha mu kugeza intanga z’ingurube hirya no hino mu Rwanda

Ati: “Hari benshi tumaze koroza binyuze muri gahunda yo gutanga intanga. Ni k’ubufatanye bw’ikigo cyanjye na RAB na Zipline kandi  ubu mu gihugu hose aho umworozi yaba ari yifuza intanga z’ingurube,  twa tudege tutagira abapilote tuzimugezaho mu gihe gito”.

Ingurube irakunzwe ku isi…

Mu gihe Abanyarwanda bataratangira kurya ingurube nk’uko barya inka, ahandi ku isi ingurube yabaye imari ikomeye.

Raporo yo mu mwaka wa 2021 yasohotse mu kinyamakuru pig333.com ivuga ko u Bushinwa ari cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abaturage barya ingurube nyinshi.

Muri Afurika Angola iza ku mwanya wa mbere.

Ibice by’u Bushinwa byiganjemo abarya ingurube kurusha cyane ni Hong Kong, Macau, no mu bice byo hagati mu Bushinwa.

Muri ibi bice, buri muturage arya hagati y’ibilo 37, ibilo 52 n’ibilo 61 bitewe n’agace atuye.

Mu mwaka wa 2022 iyi mibare yarazamutse, impamvu ikaba iy’uko abaturage b’u Bushinwa bari batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’akaga batewe na COVID-19 yabishemo benshi abandi ibaheza mu ngo kubera ‘GUMA MU RUGO’.

Ibilo by’inyama z’ingurube Abashinwa baryaga mu mwaka wa 2021 byiyongereyeho 4.1% mu mwaka wa 2022 bigera ku bilo 52 kuri buri muturage mu batuye ibice twavuze haruguru.

Twibukiranye ko Abashinwa ari benshi ku isi kugeza ubu!

Mu mwaka wa 2018 inyama zingana na 65% Abashinwa bariye zari iz’ingurube. Baracyari aba mbere ku isi barya iri tungo

Igihugu cya kabiri ku isi gifite abaturage barya ingurube nyinshi ni Belarus.

Mu mwaka wa 2022 abaryi b’ingurube muri Belarus biyongereyeho 0.3%.

Ahandi bakunda ingurube ni muri Koreya y’Epfo, Vietnam no mu Burusiya.

Muri Afurika igihugu cya mbere cy’abakunda inyama z’ingurube ni Angola igakurikirwa na Afurika y’Epfo.

TAGGED:BushinwafeaturedIngurubeInyamaRABShirimpumuUbworoziUwituze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Yeruye Avuga Ko Adashaka Ingabo Za EAC Mu Gihugu Cye
Next Article Uganda Irashaka Gukorana Na DRC Mu Bucukuzi Bwa Petelori Na Gazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?