Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Yemeje Urupfu Rwa Jenerali Chirumwami Wayoboraga Kivu Ya Ruguru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC Yemeje Urupfu Rwa Jenerali Chirumwami Wayoboraga Kivu Ya Ruguru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2025 6:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Chirumwami Nkuba yari Guverineri wa Kivua ya Ruguru(Ifoto@IT Irvine Times)
SHARE

Mu buryo budasubirwaho, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwemeje ko uwari Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Général-Major Peter Chirumwami Nkuba yishwe n’amasasu.

Taarifa ifite amakuru ko yarashwe mu nda ubwo yari yajyanye n’abasirikare ahitwa Sake kuri uyu wa Kane agiye kwereka amahanga ko umutekano ari wose muri kariya gace.

Kuraswa kwe kwari kwatangajwe mbere na M23  mu itangazo rasohowe na AFC(Alliance Fleuve Congo), uyu ukaba umutwe uhiriyemo na M23 ishami rya gisirikare.

Inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo yateranye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025 niyo yemeje ko Chirumwami Nkuba yapfuye, ndetse abari abayirimo batangaza ko bazamuhorera uko byagenda kose.

Perezida Félix Tshisekedi niwe wari uyiyoboye, yanzuye ko ingabo ze  n’abandi bakorana bazakora ibishoboka byose kugira ngo abambuye ubuzima Maj Gen Chirumwami babiryozwe.

#RDC | Ce vendredi à la Cité de l’Union africaine, le Chef de l’État, Commandant suprême des Forces armées, a présidé une réunion du Conseil supérieur de la défense élargi. La situation opérationnelle dans toute la #RDC, spécifiquement dans la province du #NordKivu a été passée… pic.twitter.com/Keuc3f0d2D

— Présidence RDC 🇨🇩 (@Presidence_RDC) January 24, 2025

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo Général Major Sylvain Ekenge yatangaje ko Maj Gen Chirumwami yaguye ku rugamba ku wa Kane.

Ekenge yavuze ko Chirumwami yarashwe na M23 ajyanwa kwa muganga ariko biranga arahagwa.

Avuga ko uwo musirikare mukuru yaguye kwa muganga mu mahanga aho yari yagiye kuvurizwa.

Ikindi ni uko Perezida Tshisekedi yatanze amabwiriza akomeye yo gukubura umwanzi no kumwirukana mu nkengero z’umujyi wa Goma.

TAGGED:ChirumwamiCongofeaturedIngaboKivuTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Yafatanywe Ibice By’Umubiri W’Umugore We Mu Gikapu
Next Article Amerika Yahagaritse Inkunga Iha Amahanga Uretse Israel Na Misiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu mahanga

Vietnam: Imyuzure Yishe Abantu 90 Abandi 12 Baburirwa Irengero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?