Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dufatanye Kurerera Umuryango Nyarwanda Ufite Uburere N’Umuco- Minisitiri W’Uburezi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dufatanye Kurerera Umuryango Nyarwanda Ufite Uburere N’Umuco- Minisitiri W’Uburezi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2021 1:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya avuga ko inzego z’uburezi, iz’amadini n’izindi zikeneye gukorana mu kubaka umuryango nyarwanda ufite uburere n’umuco.

Ibi ngo ‘bituma umunyeshuri agira imyitwarire n’imitekerereze’ biganisha ku migenzereze iboneye, akemeza ko ari byo shingiro ry’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yabivugiye mu Nama yahumuje n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, Umunyamabanga Uhoraho Charles Karakye, abahagarariye amadini n’amatorero, abayobozi b’Uturere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara n’abandi.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’uburezi  kuri Twitter buvuga ko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburezi n’uburere mu mashuri ndetse na gahunda yihariye iteganyijwe yo gufasha abanyeshuri bakiri inyuma mu masomo ari ingenzi kandi ko biri mu byaganiriweho muri iriya nama.

Iriya nama yabaye mu gihe mu Rwanda bari kwitegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2021.

Vuba aha hazatangira amashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza  ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira ku wa 11 Ukwakira 2021 ku mashuri Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro, ukazasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Iyi ngengabihe igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022, igihembwe cya mbere kizatangira ku 11 Ukwakira 2021 kigasozwa ku wa 24 Ukuboza 2021.

Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama 2022 gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 18 Mata 2022 kikazasozwa ku wa 15 Nyakanga 2022.

Biteganywa ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa ku wa 18 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022.

Ni mu gihe ibisoza amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa kuva ku wa 26 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 5 Kanama 2022.

Tariki 17, Mata, 2021, Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yatanze ubutumwa bwari bugenewe abakora mu burezi mu Rwanda, bubibutsa ko uburezi bwo hambere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagizwe umuyoboro w’ingengabitekerezo yaganishije kuri iriya Jenoside.

Dr Valentine Uwamariya ubwo yagezaga ijambo ku bakozi ba Minisiteri ye muri Mata, 2021

Icyo gihe yabasabye kumva ko muri iki gihe, uburezi bugomba kuba isoko inyuzwamo ibitekerezo byubaka.

Kuri we ngo uburezi bw’ubu butandukanye n’ubwo hambere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abarimu b’ubu ‘bazi ubwenge’ .

Ngo bazi ubwenge kandi bakora ubushakashatsi, bakaba bagira uruhare mu gutanga uburere bwiza.

Ati: “ Abarimu b’ubu bazi ubwenge, kandi bakora ubushakashatsi …”

Haracyari ikibazo cy’abarimu bahembwa nabi…

Dr Rose Mukankomeje

Icyakora hari undi muyobozi mu rwego rw’uburezi uvuga ko ikibazo cy’umushahara utameze neza ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Uwo Muyobozi  ni uw’Inama y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza, High Education Council, Dr Rose Mukankomeje mu mpera z’umwaka wa 2020 wigeze kuvuga ko kimwe mu bintu bituma ireme ry’uburezi riba ribi ari uko hari abarimu badahembwa neza nabo ntibigishe neza.

N’ubwo Dr Mukankomeje yibanze ku barimu bigisha amashuri makuru na za Kaminuza, ariko iki ni ikibazo kiri no mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati: “Kimwe mu bintu bituma uburezi butamera neza ari uko hari abafunguraga ishuri badafite ibyangombwa byose[yavugaga Kaminuza zigenga], bagasaba ko baba bihanganiwe, umwarimu ntahembwe neza, nawe ntiyigishe neza.”

TAGGED:AmashurifeaturedMinisiteriUbureziUwamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Myaka Miliyoni 20 Ishize Umuntu Yari Afite Umurizo
Next Article Uko Polisi Yagaruje Miliyoni 3 Frw Zibwe Mu Modoka i Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?