Nubwo ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya BAL ari yo RSSB Tigers Basketball Club yatangiye itsinda FUS Rabat yo muri Maroc, haribazwa niba uwo murindi yatangiranye izawurangizanya, ibyishimo yatumye Abanyarwanda bagira, bakazabigerana ku ntsinzi ya nyuma.
Umukino yatsinzemo FUS Rabat warebwe kandi na Perezida Paul Kagame, urangira RSSB Tigers BBC itsinze ku manota 95-72 y’iyo bari bahanganye.
Iyo kipe yo mu Rwanda nibwo bwa mbere igeze kuri uru rwego kuko ubusanzwe itajyaga yitabira irushanwa rya Basket Nyafurika bita BAL.
Ikipe yari bwitabire iry’uyu mwaka yari APR BBC ariko ntiyabyemererwa kubera impamvu zitatangajwe ku mugaragaro.
Mu ntangiriro z’uyu mukino, Umunyamerika ukinira iyo kipe yo mu Rwanda ifashwa n’Ikigo cy’ubwiteganyirize, RSSB, witwa Leonard Craig yakinnye neza, atsinda amanota arindwi naho mugenzi we Ntore Habimana atsinda atandatu, agace ka mbere karangira ari amanota 24 kuri 13 y’abo mu bwami bwa Maroc.
Aba kandi nabo bageragezaga kubyaza umusaruro amahirwe babonaga mu gace ka kabiri ariko kurusha RSSB Tigers BBC biranga.
Abakinnyi ba FUS Rabat bagaragaje ubuhanga muri aka gace ni Kuany Atem Kuany na Ilias Aqboub ariko byanze kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye ari amanota 45 ya RSSB Tigers BBC kuri 36 ya FUS Rabat.
RSSB Tigers BBC yakomeje kwitwara neza agace ka gatatu karangira nabwo itsinze ku manota 71 kuri 59.
Uwo muvuduko waje gusa nukendereye mu gace ka kane kubera amakosa abakinnyi bayo bakoraga, biha abo muri FUS Rabat uburyo bwo gutsinda ngo bakuremo ikinyuranyo.
Icyakora bavunikiye ubusa kuko abakinnyi b’kipe bari bahanganye baje ‘kwiminyiramo agafu’ biturutse ahanini ku mifanire y’Abanyarwanda bari bari aho, bituma RSSB Tigers itsinda n’ako gace ka kane ku manota 95 kuri 72 y’abo ku rundi ruhande.
Nguko uko RSSB Tigers BBC yatsinze umukino wa mbere muri iki gice cye cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026.
Leonard Craig Randall II wa RSSB Tigers BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yinjije amanota 38 wenyine.
Ni umukino wabanjirijwe nuwahuje ASC Ville de Dakar Senegal yatsinze ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri amanota 93 kuri 90.
Mbere y’uko uyu mukino wari utegerejwe na benshi hagati y’ikipe y’u Rwanda n’iya Maroc, habaye ibirori bifungura iri rushanwa byo gususurutsa abari muri BK Arena yari yuzuye, binyuze mu dukino n’imbyino bya Groupe Mashirika.
Umuhanzi wo muri Kenya witwa Bien-Aimé Baraza uzwi nka Bien Aimé, akaba umwe mu bagezweho muri Afurika y’Uburasirazuba, ndetse akaba ari nawe wahawe kumenyekanisha iri rushanwa (Ambassador) yashimishije abari aho mu ndirimbo ye igezweho yise ‘Finale’.
Nyuma y’uko RSSB Tigers BBC itsinze uwo mukino, abafana b’Abanyarwanda baribaza niba izakomeza kwitwara neza, igahangamura amakipe akomeye muri iri rushanwa arimo ayo muri Angola, Senegal n’andi.
Nubwo ari ibyo guhanga amaso, ku rundi ruhande intangiriro nziza itanga icyizere cy’uko ibintu byazagenda neza mu gihe kiri imbere!

Amafoto: Village Urugwiro.

