Ethiopia: Habaye igitaramo cyo kwakira Nsanzabaganwa ushaka kungiriza Perezida wa AU

Nsanzabaganwa arashaka kungiria Perezida w'Afurika yunze ubumwe

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia kuri uyu wa Gatanu yaraye yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, mu muhango wo kubereka Madamu Monique Nsanzabaganwa ushaka kungiriza Perezida w’uriya Muryango.

Hari mu muhango wabereye ku Kicaro cy’Ambasade y’u Rwanda, i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopi ni Madamu Hope Tumukunde Gasatura.

Madamu Nsanzabaganwa Monique yavutse 1971. Amashuri ye hafi ya yose yayize mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda yize ubukungu, ariko abukomereza muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza y’i Stellenbosch.

Yaje no kugera mu mpamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu bukungu.

Nyuma y’amasomo ye yagarutse mu Rwanda yigisha ubukungu, ubwo hari uguhera muri 1999 kugeza muri 2003.

Guhera 2003 kugeza muri 2008 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Muri 2008 kugeza 2011 Madamu Monique Nsanzabaganwa yabaye Minisitiri ubucuruzi n’inganda.

Afatwa nk’umuhanga wakoze gahunda y’ibarurishamibare yafashije cyane mu kigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare.

Ni umwe mu  bagore bagize Ihuriro bise African Leaders Network rikorana n’Ikigo kitwa Aspen Global Leadership Network.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version