Gatsibo: Imibiri irenze 5000 niyo yataburuwe mu cyobo cy’i Kiziguro

Kuva imirimo yo gucukura icyobo cyatawemo Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatangira mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro, hataburuwe imibiri 5000. Ubu iri guterwa imiti mbere y’uko yozwa kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu bakozi bo ku Karere ka Gatsibo avuga ko abacukuzi basanze hari imibiri yangiritse cyane k’uburyo byasabaga gushishoza kugira ngo abantu bamenye ruseke cyangwa amagufwa y’umutwe kugira ngo bashobore kuyibara.

Mu mpeza z’Ukwakira, 2020 nibwo imirimo yo gucukura umwobo bivugwa ko ufite metero z’ubujyakuzimu zirenga 25 yatangiye.

Icyo gihe Jean Nepomuscène Sibomana yari yabwiye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri kariya gace bari basanzwe bazi ko hari imibiri yahajugunywe ariko baranze kuyitaburura urwibutso rushya rutaruzura.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Twari dusanzwe tuzi ko hari imibiri kuko abahiciwe ari abacu kandi tuzi ko bahajugunywe. Twabanje gutegereza ko Urwibutso rushya rwuzura kugira ngo tubone uko tubashyingura mu cyubahiro”

Ahubatswe Urwibutso  i Kiziguro  bivugwa ko hazagaraga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Murambi.

Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, hakaba ari  hamwe mu hakorewe ubwicanyi bukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya gace.

Abatutsi bahiciwe bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro.

Batangiye kwicwa kuwa 11 Mata 1994, abicanyi bakabajugunya mu cyobo bivugwa ko cyari cyaracukuwe n’abantu bashakishaga isoko y’amazi.

Hari abavuga ko kiriya cyobo zigite metero ziri gati ya 20 na 50 z’ubujyakuzimu.

Biteganyijwe ko iriya mibiri izashyingurwa mu minsi 100 y’Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kizatangira taliki 07, Mata, 2020.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version